Ku wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2024, Umwarimu w’imyaka 32 wigisha mu ishuri ribanza rya Mukenke, mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi , ari mu maboko y’ubuyobozi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanyiriza umwana w’imyaka 15 mu ishyamba ry’umuturage riri muri uyu murenge.
Uyu mugabo ufite umugore w’ umwarimukazi bafitanye abana babiri ngo ni ubwa kabiri yari asambanyije uyu mwana w’ umukobwa watsye isur akajya gukora akazi ko mu rugo, uyu mwana w’umukobwa avuga ko uyu mwarimu tariki ya 21 Mutarama, yamusambanyije amuha 1000 Frw, kugira ngo atabivuga ndetse ngo amusaba ko ku munsi ukurikiyeho bahurira mu isantere akamugurira fanta bakongera.
Uyu mwana yabiganirije abantu bakuru bamugenda runono, ahura n’uyu mugabo amugurira fanta ebyiri bajya gusambanira mu ishyamba, abo bantu bahita bamufatira mu cyuho bamushyikiriza ubuyobozi.
Ndagijimana Louis Munyemanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko aya makuru bayamenye ndetse ko ukekwa yatangiye gukurikiranwa.Ati “Nibyo koko ayo makuru twayahawe n’ubuyobozi bw’umurenge ko uwo mwarimu ashobora kuba yakoze icyo cyaha cyangwa se ayo mahano, ariko ayo makuru araza kwemezwa n’inzego zibishinzwe kuko hari ibyo babanza gupima ku mwana wangijwe.”“Icyo turi gukora nk’ubuyobozi bw’akarere ni ugukurikirana ko uwahemukiwe yitabwaho n’inzego z’ubuzima zibishinzwe ariko noneho n’uwakoze icyaha akaba ari gukurikiranwa na RIB.”
Kuri ubu umwana wasambanyijwe yajyanywe ku bitaro bya Bushenge kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe ukekwaho kumusambanya yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe iperereza rikomeje.