Rusizi: Mu rusengero habonetse umurambo w’ umugabo, benshi bahiye ubwoba. Inkuru irambuye..

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nzahaha, haravugwa inkuru ibabaje y’ umugabo wasanzwe mu rusengero rwa ADEPR Butambamo yashizemo umwuka.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’ imyaka 30 y’ amavuko abaturage bavuze ko badasanzwe bamuzi muri ako gace .

Uwamariya Laetitia, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Butambamo , yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha ino nkuru ko umuzamu w’ uru rusengero ruri kubakwa n’ umukuru w’ umudugudu aribo ba mbere babamenyesheje iby’ uyu murambo.

Uyu muyobozi ahamya ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yishwe bitewe n’ uburyo umurambo we wari umeze. Ati“Ashobora kuba yishwe kuko kugeza uyu mwanya aho ari arasa nk’uhagaze ntanagana, amaguru ye arakora hasi kandi mu gatuza ntacyo yambaye. Anahafite agasebe kandi aracyambaye n’ingofero n’ipantalo ye yacitse.”

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nzeri 2022, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri muri urwo rusengero , bategereje inzego z’ ubugenzacyaha ngo zitangire iperereza.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.