Rulindo: Abari bagiye mu bukwe bagiye kwica icyaka , none ibyari ibyishimo byahindutse amarira kubera ibyago barimo guhura nabyo ubu harimo n’umaze kwitaba Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 28 Kanama 2023 Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Budakiranya, Umurenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo abantu bagera kuri 47 bari batashye ubukwe bahuye n’uburwayi butunguranye bagakeka ko byatewe n’ubushera banyoye muri ubwo bukwe.

Inkuru mu mashusho

Nyuma yo kugubwa nabi bahise bajya ku kigo Nderabuzima, abo barwayi bose bari bafite bafite ibimenyetso bisa aribyo kuruka ndetse no gucibwamo bya hato n hato.

Mu mpera z’icyumweru gishize Ku wa Gatandatu nibwo umusaza w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Kigarama yagiye gusaba no gukwa umugore we bari  bamaze igihe kinini babana.

Nyuma yo kuva gukwa Ku munsi wakurikiyeho ariwo ku Cyumweru yakiriye abari batashye ubukwe abatereka amayoga y’amoko atandukanye baranywa barasagamba gusa abagize ikibazo ni abanyoye ubushera.

Mu kiganiro n’umunyabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu Murenge wa Cyinzuzi Bwana Benda Theophile yatangaje ko abo bamaze kwakira kwa muganga ari abantu 47 barimo bane barembye cyane bajyanywe ku Bitaro bikuru bya Rutongo.

Mu magambo ye yagize ati “Amakuru bari kuduha baravuga ko babitewe n’ubushera banyoye mu bukwe”.

Umwe mu bahungu b’umusaza wari wakoresheje ubukwe witwa Nyandwi Janvier w’imyaka 27, abaturage baravuga ko yaba yamaze kwitaba Imana.

Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage kujya bagenzura neza ingano y’ibinyobwa banywa n’abategura ibinyobwa bakajya bita ku isuku yabyo cyane.

Related posts

Uko Emelyne n’ itsinda ry’ abantu 8 bisanze mu maboko ya RIB

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.