Rubavu: Mu gihe tukiri mu cyumweru cyo kwibohora, abaturage ibyishimo ni byose baravuga imyato Kagame.

 

Mu Karere ka Rubavu hari imiryango igera ku 142, yasenyewe n’ibiza ubwo umugezi was Sebeya uheruka kuzura ubundi ugateza umwuzure abaturage benshi bo muri aka Karere bakabura ibyabo n’ababo, kurubu iyi miryango yatujwe mu mudugudu.

Iyi mudugudu y’ikotegererezo wa Mugira uherereye mu murenge wa Rugerero, ukaba witwa Rugerero IDP Model Village, wuzuye urwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyali 18.

Inkuru mu mashusho

 

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 nibwo uyu Mudugudu y’ikotegererezo watashywe ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora kunshuro ya 29. Uyu mudugudu watujwemo imiryango 110 kuko Indi miryango 32 yari isanzwe ihatuye.

Ibyishimo byarabatashye aba baturage batujwe muri uyu mudugudu bitewe nuko bari mazaze Igihe badafite aho batuye, barashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame wabatekerejeho akabashakira aho kuba. Umwe mubahatujwe witwa Imanishimwe Marie Josée Yavuze ko anejejwe no kuba agiye kuryama agasinzira kuburiri bwiza Ati “Byaturenze, twishimiye ibyo umusaza perezida wa Repubulika yadukoreye, byaturenze, turabona ari amateka. Ku giti cyanjye njye byandenze kubera ko ibihe nanyuzemo birakaze, birababaje ariko twabyitwayemo neza turihangana, dutegereza ko azatwibuka, iyi saha yatwibutse.”
Undi muturage witwa Mugabo Anicet, yagize ati” Mbere na mbere ndabanza gushimira umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame uhora adutekerereza igihe cyose, adutekerereza umunyarwanda ko agomba kuba mu mibereho myiza, kandi amaze kubigaragaza mu ngeri nyinshi cyane. Yaricaye aratekereza abohora igihugu, ubu ari kubohora n’abanyarwanda kandi azakomeza akibohore.”
Aba baturage bahuriza kuko bazabungabunga Aya mazu meza bahawe bakarangwa n’isuku ndetse ahangiritse bagakora uko bashoboye kose bakahasana.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugerero wubatswe na Minisiteri y’Ingabo/Inkeragutabara, imirimo ikagenzurwa na Gasabo 3D Design Ltd, naho Ikigo cy’Iguhugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) gihagarariye Leta y’u Rwanda mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mirimo.

 

Minisiteri y’ingabo mu ishami ry’inkeragutabara niyo yagize uruhare mukubaka uyu mudugudu w’ikitegererezo , imirimo yo kuwubakwa igenzurwa na Gasabo 3D design Ltd, baho ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire cyitwa RHA gihagarariye Leta y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa iyo mirimo.

Ugizwe n’ibyiciro bibiri, Icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu nini (blocks) eshatu zigeretse gatatu (G+3).
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’ibikorwaremezo nk’imihanda, Ikigo mbonezamikurire y’abana (ECD), agakiriro, isoko n’ ivuriro ry’ibanze rya Muhira, amashanyarazi, amazi, ikibuga cy’imikino y’intoki, ubwiherero rusange, umurima w’imboga n’imbuto n’ibindi.
Hari inyubako ebyiri nini aho umuryango umwe uzajya uba ufite inzu irimo ibyumba bibiri, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero, imbere mu nzu.
Utu mudugudu ugizwe nibice bibiri,icya mbere kigizwe n’inzu Nini eshatu zigere inshuro eshatu( G+3). Igice cya kabiri kikaba kigizwe n’ibikorwa remezo birimo imihanda, amasoko, ikigo mbonezamikurire cy’abana (ECD) agakiriro, ivuriro, amashanyarazi, amazi, ubwihero rusange, akarima kigikoni, ndetse nikibuga cyo kwidagaduriramo.

Hari inyubako ebyiri nini aho umuryango umwe uzajya uba ufite inzu irimo ibyumba bibiri, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero, imbere mu nzu.
Hari indi nyubako yatujwemo imiryango 32, aho umuryango uhabwa ifite icyumba kimwe n’ibindi byose birimo ubwogero, ubwiherero, igikoni, uruganiriro ndetse n’ibaraza ry’imbere mu gikari n’inyuma aho abayibamo bazajya basohokera.

Ibyo byose byiyongeraho na telefoni zigezweho (smart phones) bahawe.

Muri uyu Mudugudu hari imihanda yubatse hagati, ukagira n’ahantu hisanzuye, ibigega bibika amazi, hari kandi n’ikigega ku buryo abaturage bashobora kuyavoma.

Ni umudugudu kandi ufite isoko ricuririzwamo ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, hakaba harimo n’Ikigo Nderabuzima.

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza