Rubavu: Abantu bataramenyekana baje bitwaje intwaro gakondo bakomeretsa abacunga umutekano. Inkuru irambuye

Abantu bataramenyekana baje bitwaje imihoro , bateye mu Mudugudu wa Nyabagore mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi wo mu Karere ka Rubavu, batema abacynga umutekano barimo inkeragutabara ebyiri n’ umuzamu umwe ndetse bakubita n’ abatirage babiri, barabakomeretsa, aya mahano yabaye mu gicuku cy’ ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022.

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyabagobe muri aka Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi , babwiye RADIOTV10 dukesha ino nkuru ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye kuva saa sita z’ ijoro kugeza saa munani. Bavuga ko aba bagizi ba nabi bageraga mu icumi, babanje kuza bakicara ahantu bakahamara iminota 30’, ndetse abaturage bakaba babanje gukeka ko ari abanyerondo.

Nyuma baje kwadukira umunyerondo umwe baramukubita, abaturage bahita bagira amakenga, batangira kuza gutabara, ariko uwazaga atabaye wese yakubitwaga mu gihe abandi aba bagizi ba nabi babasabaga gusubira mu nzu.

Umuturage umwe yabwiye kiriya gitangazamakuru twavuze harugu ko ari bwo aba bantu batemaga abanyerondo babiri n’umuzamu umwe, bakanakubita abaturage babiri.Aba batemwe n’abakubiswe, bari kuvurirwa ku Bitaro bya Gisenyi byo muri uyu Murenge wa Gisenyi wabereyemo ubu bugizi bwa nabi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro