Ronaldinho, George Weah, Patrice Evra n’ibindi bihangange ntibikije mu Rwanda

Ibyamamare byakanyujijeho muri ruhago birimo nk’umunya-Brazil, Ronaldinho, Umunya-Liberia, George Weah; umunya-Cameroun, Patrick M’Boma, Umunya-Nigeria, Jay Jay Okocha; Umwongereza , Michael Owen Abafaransa, Robert Pires na Patrice Evra n’abandi ntibakije mu Rwanda gukina Igikombe Cy’Isi cy’Abakanyujijeho.

Ni nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rutangaje ko Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago [World Veteran Clubs Championship] cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri 2024, kitakibaye, nubwo amatike yari yaramaze kujya isoko

RDB yari umwe mu bafatanyabikorwa b’iki gikombe cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE [Fédération Internationale de Football Vétéran], binyuze muri “VISIT Rwanda” RDB yatangaje ko amasezerano bari bafitanye bayaseshe ndetse n’iki Gikombe kitakibaye.

RDB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X bagize bati “Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ruratangaza ko rwaseshe amasezerano na EasyGroup Exp, bategura Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago (VCWC2024). Uyu mwanzuro uje nyuma yo kuwitondera ndetse n’ubwumvikane bw’impande zombi.”

Bakomeje bati “Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago cyari giteganyijwe muri Nzeri 2024 i Kigali, cyakuweho. Byongeye kandi, ibirango bya Visit Rwanda nta hantu bizongera kugaragara no guhurira n’ibikobwa byamamaza n’abategura iki gikorwa mu bihe biri imbere.”

Byari byitezwe ko iki gikombe cy’Isi cyagombaga gutangira mu kwezi kwa Nzeri [9] uyu mwana, kigahuriza hamwe abakinnyi 150 baturutse mu mpande zose z’Isi.

Amwe mu mazina y’ibyamamare byari kuzitabira Igikombe Cy’Isi cy’Abakanyujijeho n’amatike byari byaramaze kugera hanze!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda