RIB yataye muri yombi abantu bakurikiranyweho ibyaha y’ ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu minsi irindwi y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, rwakurikiranye amadosiye 52 arimo abantu 53 bakekwa.

RIB ivuga ko amadosiye yakiriwe mu Cyumweru cyo kuva tariki 7 kugeza kuri 13 Mata 2024 ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 30 Jenosise yakorewe Abatutsi yagabanutseho ane. Mu gihe nk’iki umwaka ushize, hari habonetse amadosiye 56.

Abantu b’igitsinagabo bakurikiranyweho ibi byaha ni 42 bangana na 79,2% mu gihe ab’igitsina gore ari 11 bagize 20,8%.

Muri aba bose harimo batatu bigeze gukurikiranwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe 47 batigeze babikurikiranwaho. Abandi batatu bafite ababyeyi bigeze gukurikiranwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abafunzwe mu 2024 ni 39, abagishakishwa ni batandatu mu gihe abandi umunani batamenyekanye.

Urubyiruko rukurikiranyweho ibi byaha ni 13 [ni ukuvuga abafite imyaka 17-30] bangana na 24,5% mu gihe abafite imyaka iri hagati ya 31 na 44 ari 24 bangana na 45,3%.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yagize ati “Muri rusange isesengura rishingiye ku birego RIB yakira, rigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo igenda igabanuka. Ikindi kandi n’uko ubukana ibi byaha byakoranwaga mu myaka yo hambere buri kugabanuka ku kigero cyo hejuru.”

Yakomeje agira ati “ Ubukana burava mu bikorwa by’ubugome bukabije bijya mu magambo asesereza cyangwa ashengura umutima; gusa n’ayo magambo agomba kurwanywa agacika burundu. Ikindi kandi abantu bari kugenda bagaragara muri ibi bikorwa n’ubundi n’abantu usanga iteka bagongana n’amategeko cyangwa abantu badashobotse muri sosiyete. Ni gacye usanga abantu bazima bari kwishora muri ibi byaha.’’

Imibare igaragaza ko ibikorwa by’amagambo ashengura umutima abwirwa uwarokotse Jenoside ari byo byiganje kuko bigize 72.5%, kwangiza imyaka mu mirima y’uwarokotse Jenoside biri ku rugero rwa 9,8% na ho gukoresha ibikangisho biri ku ijanisha rya 5.9%.

Mu myaka itanu ishize amadosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bukorwa mu gihe cyo kwibuka kuva tariki ya 7-13 Mata yagabanyutseho 7%.

Muri rusange mu 2024, Intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo zinganya imibare y’amadosiye 14 yahakurikiranywe, hagakurikiraho umujyi wa Kigali wagaragayemo amadosiye icyenda, mu Burengerazuba habonetse amadosiye umunani mu gihe mu Majyaruguru habonetse amadosiye atandatu.

RIB yatangaje ko nubwo bigaragara ko hari intambwe igaragara yatewe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, hari abantu bakiyifite, basabwa kuyireka ndetse bakareka no kuyikwirakwiza mu bana babo cyangwa urubyiruko.

RIB yasabye kandi abantu bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yahishwe gutera intambwe bagatanga amakuru, kuko nta ngaruka bigira, ariko kuyahishya bikagira ingaruka zirimo no gufungwa.

Uru rwego rwatangaje ko ubumwe bw’abanyarwanda ari imwe mu nkingi u Rwanda rwubakiyeho, bityo rukaba rutazihanganira umuntu wese uzasenya ubumwe bw’abanyarwanda biciye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zikurura inzangano n’ikindi kintu cyose gisenya ubwo bumwe.

Ivomo: IGIHE

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.