Rayon Sports yinyaye mu isunzu!

 

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025 ,yakinnye Umukino w’ igikombe cy’ Amahoro n’ ikipe ya Rutsiro FC kuri Sitade Umuganda ,umukino uza kurangira iyi kipe ya Murera itsinze ibitego 2_1.

Ni umukino wari utegerejwe n’ abantu benshi cyane nyuma y’ uko iyi kipe ya Murera yari imaze iminsi ititwara neza mu mikino yari imaze iminsi ikina.

Iyi kipe yambara ubururu n’ umweru yatangiye uyu mukino wo kuri uyu munsi ikina neza ndetse yewe ku munota wa 23 ,yabonye igitego cya Mbere gitsinzwe na Adam Bagayogo wari urimo gukina neza ndetse igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego 1_0.

Ikipe ya Murera yaje gukomeza igice cya Kabiri yataka neza ari nako ikipe ya Rutsiro na yo yanyuzagamo ikataka cyane ariko Rayon Sports nk’ ikipe nkuru ibona igitego cya Kabiri gitsinzwe na Yousou Diagne.

Ikipe ya Rutsiro FC yahise itangira kwataka cyane izamu rya Rayon Sports nyuma yaho umutoza Robertihno akuyemo abakinnyi barimo Souleymane Daffé akinjizamo Niyonzima Olivier Sefu.

Ikipe ya Rutsiro FC yari yacanye umuriro ku izamu rya Rayon Sports yaje kubona igitego mu minota 75 gitsinzwe na Mumbele Malikidogo Jonas ,Umukino urangira ari ibitego bibiri bya Rayon Sports kuri Kimwe cya Rutsiro FC.

Related posts

Umukinnyi wa Rayon Sports ukunzwe cyane n’ abakunzi b’ iyi kipe yavuze abakinnyi bamurusha

Nyuma yo gusuzugurwa na Musanze FC umukinnyi wa Rayon Sports yapfukamye asaba imbabazi.

Rayon Sports iri ku gitutu yaraye yibitseho abakinnyi bane,harimo urira iyo atatsinze igitego.