Rayon Sports yatangarije Abanyarwanda aho bari burebere umukino wayo na Al Hilal Benghazi

kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 30 Nzeri ikipe ya Rayon Sports irakina na Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mukino wa kabiri wa CAF confederation cup.

Ni umukino uzakuba ku isaha yi saa 18h00 ubere kuri sitade ya Kigali Pele stadium. Rayon Sports ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye yatangaje ko abatari bujye kuri sitade bashobora gukurira uyu mukino kuri YouTube channel yayo Rayon Sport tv ( tv.rayonsports.rw). Kubari mu Rwanda basabwa kwishyura ibihumbi 2000frw naho abari hanze y’u Rwanda bari bwishyure amadorari $5.

Ikipe ya Rayon Sports irasabwa kunganya cyangwa igatsinda umukino ubundi igahita ikatisha tike iyijyana mu matsinda ya CAF confederation cup. Umwuka ni mwiza muri Rayon sports abakinnyi bayo bose barahari nta n’umwe ufite imvune.

Related posts

Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?