Rayon Sports yaruhuye umutima itsinda ikipe ya Interforce yo mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guterwa agahinda na Gasogi United

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024 nibwo imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro yatangiraga Rayon Sports itsinda ikipe ya Interforce ibitego 4-0.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira ikipe ya Interforce kandi bigaragara ko iyirusha gukina neza,kumunota wa gatanu nibwo Youssef Rharb yacomotse muri ba myugariro ba Interforce arabasiga atsinda igitego cya mbere.

Rayon Sports yakomeje kurusha iyi kipe ya Interforce nubwo igice cya mbere cyarangiye Murera ifite 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports yiharira umupira,ikina neza biryoheye ijisho ku munota wa 54 nibwo Luvumbu Heritier yatsinze igitego kumupira w’umuterekano waruri inyuma y’urubuga rw’amahina.

 

Rayon Sports yaje gukora impinduka yinjiza mu kibuga Mvuyekure Emmanuel watsinze ibitego bibiri byiza cyane ku munota wa 89 nuwa 90’+5 umukino ubanza mu gikombe cy’Amahoro urangira Rayon Sports itsinze ibitego 4-0.

Uyu mukino ntabwo watojwe n’umutoza Mohamed Wade kubera ko Rayon Sports yamuhagaritse mu bikorwa byayo.

Ikipe ya Rayon Sports yatojwe n’Umutoza wongerera abakinnyi Imbaraga, Umunya-Afurika y’Epfo Lebitsa Ayabonga.

Gikundiro yatsinze uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1 kuwa gatanu tariki 12 Mutarama 2024 muri shampiyona.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira ibitego.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha