Rayon Sports yareze umukinnyi wayo muri FERWAFA Nyuma yo kwanga kumuhemba no kumwishyura amafaranga yamuguze.soma witonze!

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kurega myugariro wo hagati Hirwa Jean de Dieu mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.

Hashize amezi hafi abiri ikipe ya Rayon Sports isinyishije Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC mu myaka ibiri ishize.

Nyuma y’uko Rayon Sports isinyishije Hirwa Jean de Dieu, ikipe ya Intare FC yahise itangaza ko akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe, ko kugira ngo azahabwe ibaruwa imurekura bizasaba ibiganiro hagati ya Rayon Sports n’ubuyobozi bwa Intare FC.

Uyu mukinnyi kugeza ubu ntabwo yari yabona ibaruwa imwemerera gusinyira ikipe nshya, ndetse ntabwo yari yemererwa gukinira Rayon Sports kuko agifite amasezerano ya Intare FC.

Amakuru dukesha Fine FM, ni uko ikipe ya Rayon Sports yamaze kurega Hirwa Jean de Dieu muri FERWAFA imusaba gusubiza amafaranga yaguzwe bitewe n’uko atari yabona ibyangombwa kugira ngo akinire Rayon Sports.

Mu ibaruwa Rayon Sports yahaye Hirwa Jean de Dieu ikanayiha FERWAFA, iyi kipe yanditsemo ko Hirwa Jean de Dieu atazongera kubona umushahara mu gihe atarabona ibyangombwa ndetse ko miliyoni 3 z’Amanyarwanda yahawe n’iyi kipe agomba kuyasubiza.

Ubwo Rayon Sports yajyaga kugura uyu mukinnyi bari bumvikanye miliyoni 6 z’Amanyarwanda, ariko yamuhaye eshatu gusa izindi ikaba yaranze kuzimuha ndetse ntabwo iteganya kuzamuha umushahara mu gihe atari yabona ibyangombwa byuzuye.

Kugeza aka kanya biravugwa ko Hirwa Jean de Dieu ashobora gufatirwa ibihano byo kumara imyaka ibiri adakina bitewe n’uko yasinyiye ikipe ya Rayon Sports kandi agifite amasezerano ya Intare FC.

Hirwa Jean de Dieu w’imyaka 22 y’amavuko, ni umwe muri ba myugariro b’abahanga bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino akaba ari nayo mpamvu yifuzwaga n’amakipe atandukanye birangira Rayon Sports ihigitse andi makipe iramwegukana n’ubwo kugeza ubu atari yabona ibyangombwa byo kuyikinira.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda