Rayon Sports yageze ku isoko ry’abakinnyi ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubuze inda, yica umugi”

Nshimiyimana Emmanuel ni we wabimburiye abandi gusinyira Rayon Sports!

Ikipe ya Rayon Sports FC yari yitezweho kwitwara neza ku isoko ry’abakinnyi nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino wa 2023/2024 isigaranye abakinnyi umunani bonyine bakiyifitiye amasezerano, yinjiye ku isoko rw’abakinnyi ihereye kuri Nishimiyimana Emmanuel.

Ni amakuru yahamijwe n’umukinnyi ku giti cye avuga ko yamusinyishije kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Kamena 2024.

Hamwe no kubura abakinnyi nka Hakizimana Muhadjiri [wongereye amasezerano muri Police], Omborenga Fitina [utarabona ikipe], Ishimwe Christian [watwawe na Police FC] ndetse n’Umurundi Fred Niyonizeye [watwawe na Mukura VS], Rayon Sports itangiriye ku bakinnyi itatangiye yifuza.

Nshimiyimana Emmanuel bakunze kwita Kabange ukina yugarira anyuze ku ruhande rw’iburyo, yasinye amasezerano yo kuba umukinnyi wa Murera mu gihe kingana n’imyaka ibiri [2].

Mu magambo ye yagize ati “Yego ayo makuru niyo maze gusinyira Rayon Sports masezerano y’imyaka ibiri.”

N’ubwo uyu mukinnyi wari kapiteni wa Gorilla FC yasinye uyu munsi ariko yari amaze igihe mu biganiro n’iyi kipe ya Rayon Sports dore ko no mu mukino wa gishuti bakinnyemo na APR FC yayikiniye mu cyiswe ‘Umuhuro w’Amahoro’ wari ugamije kuganura Stade Amahoro ivuguruye.

Muri rusange, uyu mukinnyi yakinaga mu ikipe ya Gorilla FC ndetse yari anabereye kapiteni ariko amasezerano ye muri iyi kipe yari yararangiye.

Bitandukanye n’ibyari byitezwe Emmanuel ni we mukinnyi wa mbere Rayon Sports isinyishije kuva isoko ryigura n’igurishwa ku bakinnyi ryafungura, bikaba bigaragara ko itazasinyisha Fitina Ombolenga wayivugwagamo kuko aba bombi bakina ku mwanya umwe ndetse no kongeraho Serumogo Ally Omar uyisanzwemo.

Ni Rayon Sports itazitabira Amarushanwa Nyafurika nyuma y’uko ibuze nibura kimwe mu bikombe bikinirwa imbere mu Gihugu: Igikombe cya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.

Nshimiyimana Emmanuel ni we wabimburiye abandi gusinyira Rayon Sports!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda