Rayon sports yacunze abantu basinziriye imanura umwataka w’igikoko w’umunya Côté d’Ivoire uzatuma Musa Esenu ashaka uturimo twamaboko akora

Ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura gutangira imikino ya shampiyona ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye by’umwihariko irashaka gukomeza igice cyayo cy’ubusatirizi.

Muri urwo rwego iyi kipe yamanuye rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Côté d’Ivoire witwa Gnamien Mahaye Yvan. Uyu Rutahizamu umwaka ushize w’imikino yakinaga mu ikipe ya Star Olympic Football club D’Abobo izwi nka SOL, ikina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Côte d’Ivoire. SOL yabaye iya 9 mu makipe 16 akina shampiyona y’igihugu ya Côté d’Ivoire.

Uyu mwataka usanzwe ukinisha ukuguru kw’imoso aje yiyongera kuri bandi bataka barimo Charles Bbale na Eid Mugadam Abakar Rayon sports yaherukaga gusinyisha.

Rayon Sports Uyu munsi iratangira ikina na Gasogi united mu mukino ufungura shampiyona y’u Rwanda 2023-2024. Ni umukino uzakubera kuri Kigali Pele stadium i Saa 19H00.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda