Rayon sports nyuma yo kunanirwa kwikura i Rubavu igiye gukurikizaho imikino 4 ishobora gusiga isezeye ku gikombe cya shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports n’imwe mu makipe atari guhirwa n’intangiriro za shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka. Muri uku kwezi k’Ukwakira igiye gukina imikino 4 harimo nuwa APR FC.

Murera mu mpera z’iki cyumweru yari yakiriwe n’ikipe ya Marine FC mu Karere ka Rubavu, umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Uyu wabaye umukino wa gatatu muri shampiyona y’uyu mwaka Rayon Sports ikinnye ukarangira itabonye amanota 3 ndetse wabaye umukino wa gatanu Rayon Sports itabona itsinzi, wongeyeho n’imikino ibiri yo muri CAF confederation cup.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukurikizaho imikino 4 ikurikira, ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona Murera izakira ikipe ya Étoile de l’Est kuri Kigali Pele stadium hazaba ari kw’itariki 11 Ukwakira. Nyuma yuwo mukino Rayon Sports kw’itariki 15 z’ukwezi kwa 10 izasura ikipe ya Musanze FC.

Rayon sports izava i Musanze ihite yakira ikipe ya Sunrise FC kuri Kigali Pele stadium, uyu mukino uzaba tariki 21 Ukwakira. Kw’itariki 29 Ukwakira Rayon Sports izesurana na APR FC muri derby y’u Rwanda.

Abafana ba Rayon Sports ntibishimiye uburyo ikipe yabo irikwitwara ibyo byatumye nyuma y’umukino banganyijemo na Marine FC baririmba indirimbo zisebya umutoza wayo YAMEN ZELFANi ndetse bavuga ko ariwe uri gutuma ikipe yabo ititwara neza.

Rayon sports uyu mwaka w’imikino mbere y’uko utangira yaguze abakinnyi bashya biganjemo abanyamahanga ifite intego yo kugera mu matsinda y’imikino ny’Afurika yarimo birangira bidakunze. Indi ntego kwari ukongera gutwara igikombe cya shampiyona gusa uko itangiye biragaragara ko nabyo bizayigora. By’umwihariko uku kwezi k’Ukwakira gushobora kuyisiga ahabi.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda