Rayon sports na APR FC zirigupapurana bigeze no mubatoza!INKURU

Hashize Amasaha make, Inkuru igiye hanze ko abari abatoza b’ikipe ya rayon sports baba bamaze kumvikana na APR FC ko bagiye kuyitoza bakungiriza adil usanzwe ari umutoza mukuru wa APR FC.

Mubyukuri ibi byabyutse bivuga bihita biba inkuru ikomeye cyane hano mu Rwanda kuko hashize  igihe kitari kinini ikipe ya rayon sports isinyishije abatoza bashya kumva ko rero baba bagiye kwerekeza muri mukeba nicyo cyateje ikibazo mu bakunzi ba rayon sports.

Iyinkuru byonyine kuyivuga ni ikibazo gikomeye cyane mumatwi y’abafana ba Rayon Sport cyane ko ari ikipe yari yaragaragaje ko ifite gahunda yo kuzaba ari ikipe ikomeye cyane mumwaka utaha w’imikino nkuko perezida wayo yagiye abitangariza abaunzi biyi kipe.

Ubwo iyinkuru yajyaga hanze itangajwe nimwe mu ma radio yahano I kigali  ikavuga ko abatoza ba rayon sports  baba bagiye kwerekeza muri APR FC, abafana benshi ntabwo babyakiriye neza ndetse banavugako ari ikimenyetso kibi kandi gikomeye babonye k’ubuyobozi bwabo ko budashoboye ko ndetse igikombe no kwitwara neza basezeranije abakunzi b’iyikipe ntabyo babona.

Nubwo abenshi mu bafana ikipe ikundwa na benshi hano mu Rwanda batemeza ayamakuru cyane ko bavugako rimwe na rimwe amakuru ayamakuru akunda kuza ari ibihuha cyangwase atujuje ubuziranenge bose bakaba bavuze ko bategereje kureba igihe ikipe ya Rayon Sport yazatangariza ayamakuru maze bakabona kwemera ko iyikipe noneho yaba igaragaje ko ntagahundo yo gusubira muzitwara ibikombe nkuko yarisanzwe ari ikipe ihora muzambere zishaka ibikombe.

Kuri ubu ikipe ya rayon sports ikomeje gushakisha abakinnyi hirya no hino cyane cyane abasatira kugia ngo irebe ko yakwiyubaka igatwara igikombe imaze imyaka itatu(3) idakozaho imitwe yintoki.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda