Rayon Sports mu bihombo nyuma y’uko umukino wayo na APR FC usubitswe ubugira gatatu

Rayon Sports yabonye andi manota atatu yikurikiranya

Umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda Rayon Sports yagombaga kuzakiramo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC tariki 19 Ukwakira 2024 wongeye gusubikwa ku nshuro ya gatatu, usimbuzwa uwa APR FC na Gasogi United.

Ni umwanzuro uje nyuma y’ubusabe bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bw’uko gahunda isanzwe ya Shampiyona yakubahirizwa, aho byari biteganyijwe ko igomba gukina n’iyi Kipe y’abakunzi bitwa “Urubambyingwe”.

Ni ku nshuro ya gatatu uyu mukino wa ugizwe ikirarane dore ko mbere na mbere wari gukinwa tariki ya 14 Nzeri 2024 ariko uhurirana n’uko APR FC yari ihafite umukino ubanza wa CAF Champions League, byarangiye isezereye Azam FC mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2-0, ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Uyu mukino wahise wimurirwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.

Amakuru yizewe ahamiriza KGLNEWS ko iyi “Derby de Milles Collines” ku nshuro ya gatatu yamaze kwegezwa inyuma kugira ngo hakinwe umukino wa APR FC na Gasogi United wari uteganyijwe ku ngengabihe.

Rayon Sports yateganyaga nibura miliyoni zitari hasi ya 75 z’Amafaranga y’u Rwanda kuri uyu mukino, cyane ko amakuru yizewe yemezaga ko iyi kipe batazira “Gikundiro” yaba yari yagize uruhare mu kwakira APR FC muri Derby, ariko ikakira umukino ubanza; biza kuba amahire ingengabihe isohoka yahaye icyo cyifuzo umugisha.

Rayon Sports mu bihombo nyuma y’uko umukino wayo na APR FC usubitswe ubugira gatatu

Related posts

Abakinnyi ba Rayon bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.