Rayon Sports irimbanyije ibiganiro na rutahizamu w’umunya-Nigeria

Mbere y’igihe gito kugira ngo isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rifungurwe muri Mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports igeze kure irambagiza ry’abakinnyi izongeramo.

Uri kuvugwa kuri ubu ni umunya-Nigeria, Bubakar Djiburin Akuki ukinira Mukura Victory Sports.

Rayon Sports yateye intambwe y’ibiganiro na Mukura Victory Sports maze icibwa agera kuri miliyoni 15. Gusa ariko, Rayon Sports iracyafite icyizere cyo kuba yakwegukana uyu mukinnyi kuko mu masezerano harimo ingingo yo kuba ikipe yamwifuza yatanga miliyoni 8 zonyine.

Bubakar Djiburin ari mu mwaka we wa nyuma muri Mukura Victory Sports.

Rayon Sports irajwe inshinga no gusinyisha uyu mukinnyi, kugira ngo azayibere umusimbura wa Essomba Willy Onana, bivugwa ko ashobora kugurishwa mu kwezi kwa Mbere.

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe