Rayon Sports iri mu igosora, yahambirije abandi bakinnyi babiri

Umunyezamu Simon Taamale atandukanye na Rayon Sports nyuma y'umwaka umwe

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi mike itandukanye n’abakinnyi batanu, yahamije ko yatandukanye n’abandi babiri barimo umunyezamu w’Umunya-Ouganda, Simon Taamale ndetse n’umukinnyi wo hagati mu kibuga Bavakure Ndekwe Félix. 

Ni abakinnyi bombi bari bashoje amasezerano, bakaba babwiwe ko batazongererwa na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu taliki 07 Kamena 2024.

Rayon Sports itandukanye Na Bavakure Ndekwe Félix Yaguze Imukuye Muri As Kigali FC aho yari ayimazemo imyaka ibiri.

Ndekwe yaje ameze neza gusa nyuma aza kuvangirwa n’imvune zitamubaniye, birangira abuze burundu umwanya wo kubanza mu kibuga, biza gufata intera ndende ubwo hazaga Kalisa Rachid na Muhire Kevin birangira no kwinjira mu kibuga asimbuye bigoranye.

Kuri Simon Taamale we yari amaze umwaka umwe gusa akinira Rayon Sports kuko yaje mu mwaka w’Imikino ushize, aza yari yarabaye umuzamu mahize abandi muri Shampiyona ya Ouganda ari mu ikipe ya Vipers.

Taamale yaje kugira ibibazo by’imyitwarire birimo no kujya iwabo agatinda nta ruhushya abifitiye, biza gutuma n’urwego rwe rumanuka kugera ubwo Rayon Sports yasinyishije undi munyezamu w’Umunya-Sénégal, Khadim Ndiaye, ibya Taamale wakinanaga n’abarimo Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe [Bombi batakiri kumwe na Rayon Sports] biba birangiye bityo.

Aba baje bakurikiye abandi batanu baherutse kwerekwa umuryango barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur, hakazamo Umurundi Emmanuel Mvuyekure “Manu”, ba rutahizamu babiri Alsény Camara Agogo, Paul Alon Gomis ndetse n’umunya-Maroc Youssef Rharb.

Rayon Sports ikomeje gusezerera abakinnyi batandukanye n’abandi bagahabwa uburenganzira bwo kwishakira andi makipe kugira ngo iyi kipe isigaranye abakinnyi umunani bonyine bayifitiye amasezerano, itangire yiyubake nk’uko ubuyobozi bwayo bubihiga.

Rayon Sports yari yasinyishije Ndekwe Félix imukuye muri AS Kigali
Umunyezamu Simon Taamale atandukanye na Rayon Sports nyuma y’umwaka umwe

Related posts

Rayon Sports kuri rutahizamu w’Umunye-Congo bigeze ku cyiciro cya gatatu! Icyotezo kuri Luvumbu

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]