Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umukinnyi w’Umurundi wayikiniye mu myaka 10 ishize akayifasha gutwara shampiyona

Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino igura abakinnyi bakomeye cyane ko izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF confederation cup.

Rayon sports yahawe akazina ka Gikundiro biturutse ku kuba ari imwe mu makipe akundwa n’abantu benshi mu Rwanda, iri gushaka kugarura umukinyi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Amiss Cedric uyiherujamo muri 2013.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko uyu Murundi w’imyaka 33 kuri ubu wakiniraga ikipe yo muri Saudi Arabia yitwa Al Qadsiah, yaba ari mu biganiro byo kugirango imuhe ibyangombwa bimurekura kugirango aze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’amezi 6.

Amiss Cedric ni umukinyi w’ikipe y’igihugu y’Intamba Ku Rugamba, akaba akina hagati mu kibuga asatira afasha cyangwa se akaba yanakina hagati mu kibuga yugarira. Nyuma y’u mukino wanyuma wa Super cup Rayon sports yatsinzemo APR FC, Perezida wa Rayon sports yatangaje ko bagikeneye kongeramo abakinnyi mu rwo kwiyubaka birushijeho.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda