Rayon sports ihinduye umuvuno bane (4) bayiteze umutego urabashibukanye II Perezida arabakosoye.

Ikipe ya rayon sports ikomeje kwiyubaka ari nako igorwa n’ibibazo bituma ititwara neza ku isoko ry’igurA n’igurisha cyane cyane ibyamikoro.

Biravugwa ko abakinnyi bane ba Rayon Sports barimo gusoza amasezerano, bateze umutego ubuyobozi bwa Rayon Sports mbere yo kongera amasezerano.

Rayon Sports ifite abakinnyi benshi barimo kurangiza amasezerano ndetse hakaba hari n’abandi ubuyobozi bw’iyi kipe buzirukana kubera umusaruro mucye.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe barimo kurangiza amasezerano harimo Kapiteni wayo Kevin Muhire, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Niyigena Clement na Kwizera Olivier amakuru ahari ni uko bamaze kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko mbere yo kongera amasezerano hari ibyo bagomba kubanza kumvikana n’ubuyobozi byerekeranye n’intumbero n’intego ya Rayon Sports umwaka utaha.

Aba bakinnyi bazasinya amasezerano bamenye niba iyi kipe iziyubaka ku buryo buhagije ndetse bakamenya niba umutoza wayo Jorge Paxiao azahaguma cyangwa azagenda ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Nko kuri Niyigena Clement we hari amakuru avuga ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa APR FC byamaze kurangira ariko akaba ategereje ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bumubwira dore ko we yifuza kuguma muri iyi kipe kandi ngo hari bamwe mu buyobozi bwa Rayon Sports bamwegereye bamubwira ko ariwe iyi kipe igiye kubakiraho muri ba myugariro nubwo abenshi bemeza ko ifaranga ryo muri APR FC ataritera utwatsi.

Rayon Sports iheruka gukora inama nyunguranabitekerezo maze bemeza ko hari abakinnyi bashya bazaza muri iyi kipe kandi ko hari na bandi bazongerera amasezerano kugira ngo bubake ikipe ikomeye kandi itwara ibikombe.

Kuri ubu ikipe ya rayon sports ntirigaragaza ku isoko ry’igura n’igurisha nkuko abakunzi bayo bayo babyifuza kuko barashaka ikipe  itwara ibikombe cyane ko bamaze imyaka itatu badatwara ibikombe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda