Rayon Sports igiye gukina umukino wa gicuti mpuzamahanga uzabera kw’ivuko mu karere ka Nyanza

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo guhatanira shampiyona ndetse no kwitegura imikino ny’Afurika ya CAF confederation cup, ifitanye umukino wa gicuti na El Merreikh.

Muri urwo rwego iyi kipe yateguye ibirori kubufatanye na karere ka Nyanza. Ibi birori bikaba byiswe GIKUNDIRO KW’IVUKO 2023. Mu kwizihiza Ibi birori Rayon Sports izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya El Merreikh yo mu gihugu cya Sudan, ni umukino uzaba ku itariki 3 Nzeri ubere mu Karere ka Nyanza aho Gikundiro ivuka. Muri uyu mukino hazatangirwa ubutumwa bwo kurwanya inda ziterwa abangavu n’ubusambanyi bukorerwa Abana.

Subwambere Rayon Sports na El Merreikh bazaba bakinnye kuko Ku itarihi 18 zuku kwezi kwa 8 aya makipe yari yakinnye umukino warangiye ari ubusa k’ubusa.

Rayon Sports izajya gukina uyu mukino nyuma yaho izaba imaze kwakira ikipe y’Amagaju mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona, Rayon n’Amagaju bazakina ku itariki 1 Nzeri kuri sitade ya Kigali Pele.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda