Rayon Sports ibiganiro bigeze aharyoshye n’umukinnyi wayo ukomeye wavuze ko atakinira APR FC

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi Muhire Kevin warusoje amasezerano muri Rayon Sports agiye kongera amasezerano.

Amakuru agera kuri Kglnews nuko Muhire Kevin wasoje amasezerano muri Rayon Sports ibiganiro bigeze aharyoshye n’ubuyozi bw’ikipe,uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga asatira nuko abayobozi banyuzwe nurukundo akunda iyi kipe kandi ko kuganira nawe biborohera kurusha abandi bakinnyi.

Amakuru ahari nuko Muhire Kevin Rooney azasinya amezi 6 muri Rayon Sports azarangirana na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Muhire Kevin niwe mukinnyi wenyine watangaje ko atakinira APR FC mu gihe ikipe ya Rayon Sports yaba imwifuza,ibi biri mu byakomeje igihango afitanye n’abafana ba Rayon Sports bamufata nk’umwana wabo.

Muhire Kevin nyuma yo kuva mu Isonga nta yindi kipe yo mu Rwanda yigize akinira.

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe