Rayon sport yanze kuzagendera ku bakinnyi batayigeza mu matsinda ihitamo kuzana abazayifasha kuyarenga

Ikipe ya Rayon sport isanzwe ikunzwe na batari bake hano mu Rwanda iri gukora ibishoboka byose kugirango umwaka utaha w’imikino izabahe ibyishimo cyane ko ari byo babayitegerejeho.

iyi kipe ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye aho kuri ubu yamaze kumvikana n’umukinnyi Bugingo Hakim wari usanzwe akinira ikipe ya Gasogi united.

Bugingo Hakim yarasigaje amasezerano y’amezi 4 muri Gasogi, Rayon sport ikaba yemeye kuyishyura kugirango umwaka utaha izabe ikoresha uyu mukinnyi usanzwe ukina inyuma kurunde rw’ibumoso asatira. Uyu musore aje guhatanira umwanya na Ganijuru Elie warumaze gufatisha kuri uyu mwanya muri Rayon sport.

Bugingo yaramaze ibyaka 3 muri Gasogi united cyane ko yari yayigezemo 2020 avuye muri Rwamagana city, yanifuzwa Kandi n’ikipe ya kiyovu sport.

Related posts

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe

Nyuma yo gutsindwa arushwa FERWAFA byayanze mu nda Umutoza Amrouche agambirizwa utwe

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite