Rayon Sport munzira zo gusinya amasezerano n’umuterankunga mushya ushobora kubaha akayabo kubera imifanire mishya y’abafana. soma witonze ibyiyinkuru!

Uhereye kumunsi w’igikundiro ukageza kumukino wambere wa Championa iyikipe ya Rayon Sport yakinnye mumpera zi icyumweru gishize na Rutsiro FC, iyikipe ikaza no kuwutsinda, ariko ikaza gutakaza umukino wa Gicuti yarifitanye na Vipers yo muri Uganda, abafana ba Rayon Sport bagaragaje imifanire idasanzwe ndetse bongera kwereka abakunda umupira wo mu Rwanda ko iyikipe izaba idasanzwe muri uyumwaka w’imikino haba mukibuga ndetse no hanze yacyo. wakwibaza ngo ibyumuterankunga byaje gute? komeza usome iyinkuru.

Ubwo aba bafana bari bitabiriye umukino ikipe ya Rayon Sport yari yakiriye mo Rutsiro FC, bagaragaje imifanire idasanzwe ubwo umukino warugeze kumunota wa hafi wa 80 amakipe yose anganya igitego kimwe kuri kimwe. ibi byatumye aba bafana bazamura umurindi, batangira gucana amatoroshi ya telephone zabo ariko kandi ama fun Club yo akaba yari yabyiteguye yazanye nibindi bintu byaka maze byakwiyongeraho umurindi wabo bigatuma abakinnyi bari mukibuga imbaraga ziyongera, ndetse biza no kubahira bigeze kumunota wa 90 iyikipe ibasha kubona igitego cy’insinzi.

Usibye kuba iyimifanire yarafashije abakinnyi ba Rayon Sport bari bari mukibuga bikanabongerera imbaraga bigatuma bagera kuri gahunda yari yabazinduye ariyo gutsinda umukino, byanatumye abari bitabiriye uyumukino cyane cyane abadasanzwe bafana iyikipe ikundwa na benshi , bishimiye ubu buryo bushya bw’imifanire ndetse bivugwa ko ubuyobozi bwa BK Arena inzu isanzwe iberamo imyidagaduro iherutse kugurwa na Banki ya Kigali baba bagiye guha amasezerano iyikipe maze abafana bayo bakaba bafasha mukwamamaza ibikorwa by’iyi Bank ndetse n’ibibera muri iriya nyubako y’imyidagaduro.

Nubwo kugeza ubu hataramenyekana ibishobora kuzaba bikubiye mumasezerano, ariko biravugwa ko iyi Bk Arena ishobora kwiyongera kubirango bisanzwe bibarizwa kumyenda abakinnyi bambara, ndetse ikaba yazajya inazana ibyapa byamamaza ibikorwa by’iyi Bank kukibuga aho iyikipe ikundwa na benshi izajya iba yakiri umukino ngo ibi byose bikaba bishobora kuzahabwa agaciro kasaga million 500 mugihe kingana n’imyaka 2.

Mugihe ibi byaba, iyikipe ya Rayon Sport yaba iri gukomeza kugenda ishimangira ko ntamuntu numwe uzayihagarika muri uyumwaka w’imikino twamaze gutangira, cyane ko abakinnyi bayo bose haba abashya ndetse n’abasanzwe bemeza ko iyikipe noneho igomba gutwara igikombe uko byagenda kose, ndetse usibye no kuba abakinnyi arizo nzozi bafite abafana nabo ndetse n’abayobozi intero ni ugutwara igikombe cya Championa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda