Rayon Sport: “Amarira mwarize arahagije” Perezida wa Rayon yatangaje ko agiye kugura abakinnyi bazahangana kuruhando nyafurika, yamaze impungenge abafana. kurikira witonze!

Rayon Sport: “Amarira mwarize arahagije” ni Amagambo meza yuzuye ihumure ryinshi Perezida wa Rayon Sport yatangarije abafana ba Rayon Sport bamaze iminsi bibaza niba bazakomeza kubeshya ko bazagira ibyishimo mumwaka ukurikiyeho nyamara uwo mwaka wagera urwishe yanka rugakomeza kuyibamo.

Ikipe ya Rayon Sport, niyokipe yambere mu Rwanda igira abakunzi benshi kandi ninayo kipe iteka ryose ihora iri muziharanira igikombe ndetse ikanahora muziba zihabwa amahirwe burigihe mbere yuko burimwaka w’imikino utangira.ibyo byose rero nibyo bituma abakunzi b’iyikipe bahora bumva bahorana ibyishimo cyane ko ari nabenshi kuruta abindi kipe iyariyo yose hano mu Rwanda, mugihe rero ibyo byishimo bitabonetse usanga biteza umwuka utarimwiza ndetse ugasanga ninaho abantu benshi bahereye binubira ubuyobozi cyane ko iyikipe bizwiko ari ikipe y’ibikombe.

Icyatije umurindi kwibaza uko bizarangira mugihe iyikipe ihora isezeranya abayikunda kubona ibyishimo bidasanzwe, ahanini byazamuwe nuko uwari umuyobozi wayo wanayifashije kwandika amateka ikagera muri kimwe cya kane cy’amarushanwa ya Afrika y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu bwana Paul Muvunyi, byatumye abenshi mubafana biyikipe barushaho kumukunda cyane ndetse amagambo aherutse gutangaza ko bigayitse kuba wayobora ikipe ya Rayon Sport udatwara ibikombe , byatumye benshi batekereza kubihe byiza yabahaye maze barushaho kugirira agahinda iyikipe arinayompamvu umuyobozi wa Rayon yaje kubamara Impungenge ko burya atari buno.

Uyumu perezida wa Rayon Sport wakunze gushinjwa n’itangazamakuru ko batari basanzwe bamuzi mubijyanye n’umupira, yabihamishije abakinnyi baguzwe n’ikipe yarabereye umuyobozi ndtese binavugwa ko yaba yaratanze akayabo ariko nyamara abakinnyi bose baje bakaba batarigeze bafasha iyikipe guhangana nkuko byari byitezwe. ibi rero bikaba byaratumye uyumugabo usanzwe uzwiho ubushishozi bwinshi yigira kwisoko kuko abo yari yaratumye bose batigeze bamuzanira ibyo yabatumye.

Ikipe ya Rayon Sport iyobowe na Uwayezu jean Fidele iri mubiganiro n’abakinnyi b’ibikomerezwa nkuko na nyirubwite abyiyemerera ndetse iyikipe ikaba izaba ifite ubushobozi buhambaye bwo kuba yahangana kuruhando nyafurika ndtese uyumuyobozi akaba yemeza ko iyikipe umwaka utaha igomba gutwara igikombe uko byagenda kose ndetse akanatangariza abakunda iyikipe ko intego ari ukugarurira ibyishimo abakunzi ba Rayon Sport ariko kandi akabasaba ko bamuba hafi bagashyigikira ikipe bakunda ndetse bakayubaka uko bifuza kugirango ibahe ibysihimo bashaka nkuko byanahoze na kera kose.

Nkwibutseko kuva Perezida Uwayezu Jean Fideli yatangira kuyobora Rayon imaze gukina imyaka 2 y’imikino aho umwaka wa1 yasoje kumwanya wa 7 naho uyumwka ikaba yarasoje umwaka w’imikino iri kumwanya wa 4. biteganyijwe ko iyikipe izakoresha asaga million 180 igura abakinnyi bashya ndetse inongerera abasanzwe amasezerano kugirango izabashye kugera kuntego zayo yihaye mumwaka utaha w’imikino.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]