Pyramids yasezereye APR FC yoroherejwe, ibigugu bihurizwa mu itsinda ry’urupfu! Uko amakipe azahura mu Matsinda ya CAF Champions League

Tombora y’uko amakipe azahura mu matsinda y’imikino ihuza amakipe yitwaye neza imbere mu bihugu byayo, CAF Champions League; yasize FC Pyramids iherutse gusezerera APR FC yisanze mu Itsinda rya Kane, mu gihe itsinda ry’urupfu riyobowe n’Ikigugu cyo muri Afurika y’Epfo, Mamelodi Sundowns FC.

Iyi tombora yabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nzeri 2024 ku Cyicaro cy’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF i Caïro mu Murwa Mukuru wa Misiri.

Itsinda rya mbere ryagaragayemo amakipe abiri yo mu Karere k’Ibiyaha Bigari ari yo Tout Puissant Mazembe Englebert yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Young Africans yo muri Tanzania. Ririmo kandi Al Hilal (Omdurman) yo muri Sudan na MC Alger yo muri Algérie.

Itsinda rya Kabiri ni ryo ryiswe iry’urupfu, aho Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo imaze imyaka isaga 10 yikurikiranya igera mu Matsinda, ni yo iyoboye iri tsinda. Raja Athletic de Casablanca na AS FAR zo muri Maroc ziri muri iri tsinda, kongeraho na Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikipe ibitse ibi bikombe bya Champions League, Al Ahly yo mu Misiri iyoboye itsinda rya Gatatu imbere ya CR Belouizdad yo muri Algérie, ikigugu cyo muri Afurika y’Epfo Orlando Pirates yaherukaga mu Matsinda muri 2018/2019 na Stade d’Abidjan yo muri Côte D’Ivoire.

Itsinda rya nyuma riyobowe na Esperance Esperance Sportive de Tunis yo muri Tunisie, FC Pyramids yo mu Misiri yahageze imaze gusezerera APR FC, Sagrada Esperança yo muri Angola na Djoliba yo muri Mali.

Imikino ya mbere yo mu Matsinda izatangira gukinwa hagati ya tariki 26-27 Ugushyingo 2024, ikazasozwa ikinwa hagati ya tariki 17 na 18 Mutarama 2025 hakamenyeka amakipe yerekeza muri ¼ cy’irangiza.

Mamelodi Sundowns yisanze iyoboye Itsinda ry’urupfu!
Hanabaye tombora ya CAF Champions League, amakipe akaba azahura muri ubu buryo!

Related posts

Twitege iki ku Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kubarizwa muri Côte d’Ivoire aho izisobanura na Bénin?

Ikipe ya Mangwende yaranyagiye, Rwatubyaye atsindwa n’ikipe yahozemo! Abanyarwanda bakina mu mahanga bahagaze bate?

Batatu babisikanye na babiri mu mwiherero w’Amavubi yitegura Bénin