Premier league:Phil Walter Foden yafashije Manchester City gutsinda Brentford ya Thomas Frank.

 

Umukino ikipe ya Manchester yakiwemo na Brentford warangiye ikipe ya Manicity iwutsinze ibitego 3_1.

Ikipe ya Brentford y’umutoza Thomas Frank niyo yatangiye itsinda kuko ku munota wa 21 Uwitwa Neal Maupay ku mupira yari ahawe na M.Flekken yahise aboneza mu izamu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Uwitwa P.Walter Foden yazamukanye neza umupira ahita abonera igitego ikipe ya Manchester bajya kuruhuka ari 1-1.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kugarira kwa Brentford gusa ikipe ya Manchester City nk’ikipe nkuru ku munota wa 53,uwitwa Kevin De Bruyne yatanze umupira kuri Foden ntakindi yari gukora uretse kuboneza mu izamu ryari ririnzwe na Mark Flekken maze igitego kiba kiranyoye.

Ikipe ya Manchester City yakomeje kwataka ishaka igitego cya Gatatu ni nako byaje kugenda maze ku munota wa 70 Uwitwa Erling Braundt Haaland yatanze umupira kwa Foden nawe ahita aboneza mu izamu bituma atsinda ibitego bitatu ibizwi nka Hatrick mu ndimi z’amahanga.

Nyuma yo kubona ko ari kurushwa cyane umutoza Thomas Frank yahise akora impinduka akuramo abakinnyi bagera muri bane bose icya rimwe.

Gutsinda uyu mukino kwa Manchester City byatumye isubirana umwanya wabo wa Kabiri n’amanota 49 banganya na Arsenal ikinyuranyo kikaba ibitego bizigamye.Iyi kipe kandi iri kurushwa amanota abiri na Liverpool ya mbere gusa ikaba ibura umukino umwe kuko yo imaze gukina imikino 22 mu gihe izo zindi zo zimaze gukina imikino 23.

Uwo mukino w’ikirarane n’ubundi ikipe ya Manicity izakina n’iyi kipe ya Brentford.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda