Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje amagambo akomeye kukibazo cya M23 na DR Congo. Soma inkuru irambuye!

Perezida w’u Burundi Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye, kwihangana byamunaniye maze atangaza amagambo akomeye cyane, aho yavugaga kubibazo biri muri Congo hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za Leta FARDC. ahari wakwibaza impamvu yaba yavuze kuri iki kibazo ariko nk’umwe mubanyamuryango ba Afrika y’uburasirazuba ndetse nk’umwe munshuti z’akadasohoka za President Felix Kisekedi, ni bimwe mubyamutera kugira ibyo atangaza kuri iki kibazo. ese yatangaje iki? Soma inkuru witonze.

Kuva uyumupresident Evariste Ndayishimiye yafata ubutegetsi, bigaragara ko ari umwe muba president bagira umutima mwiza kandi uciye bugufi, aho kubwe agenda agaragaza ko ashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abarundi nyuma yuko ikigihugu cyari kimaze igihe cyarashegeshwe n’ibibazo bitandukanye birimo no guhora muntambara zishingiye Kumoko.

Nubwo uyumunyacyubahiro uyobora igihugu cy’uburundi yitaye cyane mukubaka igihugu cye, ariko yanze kurenza ingohe ibikomeje kubera mugihugu cy’abaturanyi cya repeburika iharanira demokarasi ya Congo, aho abarwanyi ba M23 bari mumirwano ikomeye n’ingabo za Leta ndetse bikaba binavugwa ko aba barwanyi baba baramaze kwigarurira bimwe mubice byagenzurwaga n’ingabo za Leta FARDC.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa Elfi dukesha ayamakuru,uyumuyobozi yagiriye inama mugenzi we wa Congo ko yashaka igisubizo cy’ikibazo kiri mugihugu ndetse akaba yashyira imbaraga mukubona umuti w’ikibazo gihari kuruta gushyira imbaraga mugutiza umurindi abijandika mubikorwa by’urugomo ndetse n’ibindi byaha bishobora kuba byamukururira akaga karimo no kuba hahungabana umutekano w’abaturage,mugihe ikibazo ikibazo gihari gishobora gukemuka munzira ya Politike kandi ntihagira uruhande na rumwe rubirenganiramo.

Yongeye kandi gusaba abanye kongo muri rusange ko byaba byiza habayeho gushyira hamwe hagati ya leta n’abaturage, murwego rwo korohereza leta mukubona igisubizo mumaguru mashya,ndetse anenga cyane abaturage cyane cyane urubyiruko ruri kwishora mubikorwa by’urugomo. yongeye ho ko u Burundi burajwe inshinga no gushaka ikintu cyose cyahuza abarundi,ndetse anavuga ko kurubu ari guhangana n’ibibazo by’ububanyi n’amahanga kugirango hongere kubaho kubana neza n’abaturanyi.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.