Perezida Tshisekedi yaba arimo kuregwa n’ inshoreke ye nyuma yo kwanga kwita kubana babiri babyaranye?

 

Inkuru zirimo kuvugwa mu binyamakuru bitandukanye byo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo,ngo Perezida Tshisekedi w’ iki gihugu arimo kuregwa n’ inshoreke ye nyuma yo kwanga kwita ku bana babiri babyaranye.

Ni umugore witwa Gisèle Mpela , amakuru avuga ko ari umugore wa Kabiri wa Perezida Félix Tshisekedi, ari mu nkuru zikomeje kuvugwa mu itangazamkuru by’ umwihariko muri Congo.

Ngo mu intangiriro za 2023, Gisèle Mpela yatangaje ko Perezida Tshisekedi yaretse gutunga no gufasha umukobwa wabo, Georgette Tshisekedi ,kuva mu 2019. Ibi byatumye Gisèle ashaka ubufasha bw’ abavoka mu Bubiligi ndetse n’ abanyapolitiki bo muri Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo barege Perezida Tshisekedi ku byerekeye icyo kibazo. Mu gihe ibi bibazo byari mu itangazamkuru,hagaragaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bavuga ko Gisèle Mpela na bamwe mu bana ba Perezida Tshisekedi bari mu kaga ,bakaba barahohotewe n’ umutwe w’ abapolisi bashinzwe umutekano bavuga ko byatewe n’ umugore wa Mbere wa Perezida,Denise Nyekeru Tshisekedi.

Mu gusubiza ibi byatangajwe,Ibiro bya Perezida byasohoye itangazo risaba abaturage kutitabira amakuru nk’ aya bavuga ko ari ibihuha bigamije guhungabanya isura ya Perezida.

Amakuru akomeza avuga ko ubu hariho imyigaragambyo isaba ubutabera kuri Gosèle Mpela ,umugore wa Kabiri( inshereke) ya Perezida Tshisekedi kubera uburyo yagiye yirengagiza abana nyuma y’ uko Perezida atangiye kuyobora igihugu. Iyi myigaragambyo ikomeje gukurikirwa n’ abantu batandukanye bashaka ko habaho ubutabera kuri Gisèle Mpela. Ibi bibazo by’ umuryango wa Perezida Félix Tshisekedi bikomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru biragagaza imibanire idahwitse hagati y’ abagize umuryango wa Perezida.

Mu mwaka wa 2021 uyu Gisèle Mpela yari yaje muri Kinshasa akihagera umugore mukuru wa Tshisekedi arabimenya ,ahita ategeka ko yurizwa Indege kugahato hamwe n’ abana be uko ari babiri kuva icyo gihe Tshisekedi yari yaragiye mu butumwa bw’ akazi agarutse nibwo mu rugo rwe hatangiye imvururu zigera no mu itangazamakuru.

Related posts

Nyuma yo gutoroka igihugu Prince Kid byarangiye abafashwe ,hari bazwa uko yafashwe,byacanze benshi

Leta ya Congo yashyizeho agera kuri Miliyoni 5 z’ amadolari ku muntu uzafata abarimo Sultan Makenga.

Byagenze gute kugira ngo Umutwe wa M23 wikure mu gace ka Kagheri hatabayeho imirwano.