Perezida Ndayishimiye, hari icyo yatangaje cyatuma intambara muri DRC ihagarara.

 

Perezida w’ u Burundi Ndayishimiye Evariste, ku mu si weho hashize yahamagariye imiryango mpuzamahanga gushyigikira ingamba zose zashyizweho zigamije gushyira iherezo ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa DRC.

Uyu mu Perezida ibi yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ Ububanyi n’ Amahanga bw’ iki Gihugu ndetse n’ imiryango mpuzamahanga yemewe mu gihugu cye.

Ubwo yari muri iyo nama yagarutse kuri iyi ntambara ishyamiranishije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ abarwanyi ba M23 Leta ya Congo ivuga ko baterwa Inkunga n’ u Rwanda, Ndayishimiye yatangaje y’ uko ahangayikishijwe ni uko iyi ntambara ishobora kototera Akarere kose.

Congo nyuma yo gutsindwa na M23 bagiye kwitabaza urubyiruko rw’ iki gihugu.

 

Mu magambo ye yagize ati” Urabona ibi bibera hano, hafi y’ urugo? Kuki duceceka? Imiryango mpuzamahanga ntibona ingaruka? Ndakubwira ko nibikomeza gutya,intambara ishobora gukwirakwira mu Karere hose”.

Perezida w’ u Burundi Ndayishimiye abona kuri we ari cyo gihe ngo imiryango mpuzamahanga ndetse n’ imiryango ihuza bimwe mu bihugu bya Afurika irimo umuryango w’ Afurika Y’ Uburasirazuba ndetse n’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe guhuriza hamwe imbaraga bakarwanga iyi ntambara ikomeje gukwirakwira muri Congo.

Related posts

Congo nyuma yo gutsindwa na M23 bagiye kwitabaza urubyiruko rw’ iki gihugu.

Nyanza: Yajyanye na Nyirabukwe mu Kabari barizihirwa, biza kurangira amufashe ku ngufu

Bakundaga kuza kumusura akabereka Filimi z’ urukozasoni! Gasabo uko umusore yasambanyije abana 6