Pasiteri wo mu rusengero rumwe rwo ku mugabane w’ u Burayi ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria , yagaragaye ku ruhimbi arimo gukubita abakobwa ku mabuno kugira ngo yigishe abagabo uko bazajya bategura abagore babo mu gihe cyo gutera akabariro.
Ni amashusho akomeje kusakara ku mbuga nkoranyambaga , bivugwa ko yatambutse ku cyumweru tariki ya 07 Kanama 2022, aho uyu mukozi w’ Imana yari ari kwigisa abakristu uko bazajya bakorana imibonano mpuzabitsina n’ abo bashakanye bakabashimisha.
Muri aya mashusho , abakobwa batandatu baba bambaye utwenda tugufi , baba bari ku ruhimbi bunamye ubundi uyu mushumba agahera ku murongo akubita ku mabuno agira ati“ Ugira utya , ukongera utya, uku , sibyo?”.Ubwo aba bakora ibi ahera ku mukobwa umwe , akajya ku wa kabiri ubundi agasimbuka uwa gatatu akajya ku wa kane uba wambaye hafi ya buri buri na we agakubita ku mabuno ye mu buryo buzwi muri film z’ urukozasoni.