Ombolenga Fitina hamenyekanye Impamvu nyamukuru yatumye atajya gukina muri Far Rabat. ibyo utasobanukiwe byose kwigurwa rya Ombolenga Fitina urabisanga hano!

Ombolenga Fitina myugariro w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu, hashize igihe uyumusore ashakwa n’amakipe yo hanze y’igihugu ariko bikaba byari bitarakunda kugeza ubu. inkuru iri gucicikana kumbuga nkoranyambaga, nuko uyumusore yarafite gahunda yo kujya gukina mu ikipe ikinamo bamyugariro babiri bahoze bakinana mu ikipe ya APR FC .

Ubwo championa yarigeze muminsi yanyuma, byatangiye kuvugwa ko ikipe ya APR FC yaba iri gushaka umusimbura w’uyumusore,ndetse n’usanzwe amusimbura Dieudone uzwi nka Nzotanga byavuzweko ikipe ya Rayon Sport yaba yaramuganirije ariko akayibwirako ariwe ugiye kuba yajya akina mubwugarizi bwa APR FC kuri kabiri kuberako nawe yaraziko uyu Ombolenga Fitina azagenda ndetse nabo bivugwa ko APR FC yaganirije yababwiraga ko uyumusore azagenda hanyuma bakaza kumusimbura.

Inkuru ibabaje rero nuko uyumusore atakigiye, nkuko tubikesha bamwe mubari hafi y’uyumusore, bakaba barasanze uyumusore atakiri kurwego bamushakagaho bashingiye kukuntu yitwaye mumikino isoza Championa, ndetse bakaba bataramubonye mu ikipe y’igihugu mumikino yose iyikipe y’igihugu yakinnye akaba ntamukino numwe yigeze abanza mukibuga.

Usibye kuba havugwa ibi, haranavugwako uyumusore yaba yari yarongereye amasezerano muri APR FC kuburyo iyo iyikipe iza gukomeza gahunda yo gutwara uyumukinnyi , yariguha ikipe ya APR FC Akayabo . bityo rero iyi kipe yo mubarabu ikaba yarahisemo kubivamo igashakira ahandi. ibi bikimara kumenyekana, bamwe mubakinnyi bari bari mubiganiro na APR FC barimo Serumogo Ally, bahise bafata umwanzuro wo kongera amasezerano muri kiyovu sport kuko ikipe ya APR FC itigeze yongera kubagaragariza ko ibakeneye.

Nkwibutseko uyumusore ari kunshuro ya Kabiri agerageje gusohoka igihugu ariko ntibikunde kubera impamvu umuntu atatinya kwita ko zidasobanutse, ndetse ubushize bwo bikaba byari byavuzweko ikipe ya Simba yo muri Tanzania yari yamaze no kumwoherereza iticket imugeza muri Tanzania ariko bikaza kurangira uyumusore adasohotse igihugu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda