Nyuma y’umwiryane uri mu bayobozi bayo, Ikipe ya Kiyovu Sports irajyanwa mu nkiko irasabwa kwishyura akayabo kama Miliyoni

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kugarizwa n’inkuru zitari nziza mu matwi y’abakunzi bayo. Nyuma y’uko Ubuyobozi bwayo butari kumvikana kuri ubu iyi kipe yamaze kuregwa na Hôtel yacumbikagamo.

Mu ibaruwa yanditswe na Hotel Igitego kw’itariki 24 Nzeri, yateguje Ikipe ya Kiyovu Sports ko ihawe iminsi 10 yo kuba yamaze kuyishyura cyangwa itabikora hakifashishwa izindi nzego zibifitiye ububasha.

Hotel Igitego yandikiye Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports by’umwihariko umuyobozi wayo Mvukiyehe Juvenal. Iyi Hotel irishyuza amafaranga angana na miliyoni 153,694,006 Rwf. Iyi Baruwa yashyikirijwe Mvukiyehe Juvenal Kuwa 25 Nzeri.

Ibaruwa hotel Igitego yagejeje kuri Kiyovu Sports

Related posts

Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?