Nyuma yuko umuhanzi Oliver atangaje inzira y’umusaraba yanyuzemo yabwiwe amagambo akomeye nabamukunda

Hashize iminsi mike umuhanzi Oliver ukundwa nabatari bake baramubuze ariko bikaba byaraje kumenyekana ko asigaye aba iburayi, ndetse akaba yarahise anatangaza inzira yumusaraba yaciyemo igihe yari yihebye.

Mubusanzwe sikenshi usanga abahanzi baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana bamenyekana ugereranije nabaririmba izindi ndirimbo. hari hashize iminsi uyumuhanzi abamukunda batazi amakuru ye nyuma yo gukora ubukwe.

ubwo uyumuhanzi yagarukaga yahishuye ko ubwo yarari mubihe bibi cyane ko yagize ibyago akaza kugirwa impfubyi na Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, naho ashakiye umugabo we agapfa bamaranye iminsi mike cyane, yaje gutangaza ko byamukomereye cyane murugendo rwo gukorera Imana afite nibyo bibazo bimeze gutyo ndetse agashimangirako iyo ataza kuba akijijwe bitari kumworohera kubaho ubuzima bumeze gutyo.

Uyumuhanzi Oliver rero nyuma yo kuvuga byinshi cyane yanyuzemo yaje kuvuga ko Imana yaje kumugirira neza ikamuha umugabo kubwe abona baberanye ndetse anatangariza abafite intimba mumitima yabo ko bakwiriye gutuza bagasenga Imana gusa ubundi ikaba ariyo yonyine yabafasha kuva mubibazo byose barimo.

Abakunda uyumuhanzi rero ntabwo bigeze baceceka ahubwo bahise babinyuza mubutumwa bugufi maze bamutangariza ko bakimukunda ndetse bari banamukumbuye ndetse banamusaba ko yabaha indirimbo nshya .

Abakunda uyumuhanzi Oliver kandi basubijwemo imbaraga cyane nubuhamya bwe ndetse banashimira Imana cyane yo yamuhaye kwihangana no gukomeza guhatana nubwo bitari byoroshye nkuko abyitangariza.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.