Kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Werurwe 2025 , nibwo amakuru yasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda avuga ko uwahoze ategura Miss Rwanda Dieudonne Ishimwe, yatawe muri yombi afatiwe muri Amerika nk’ uko byatangajwe n’ ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe abinjira n’ abasohoka( ICE).
Dieudonne Ishimwe wamenyekanye nka Prince Kid yafatiwe muri Amerika nyuma y’ uko Guverinoma y’ u Rwanda isohoye impapuro zimuta muri yombi ,ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu. Nyuma yo gufatwa ,yahise ahabwa inyandiko imumenyesha ko agomba kwitaba urukiko kugira ngo hakurikizwe amategeko arebana n’ iyoherezwa ry’ abashakisha mu bindi bihugu
Uyobora by’ Agateganyo ibiro bya ICE Enforcement and Removals Operation Dallas, Josh Johnson , yagize ati” Abanyabyaha bahunze ibihugu byabo bagerageza kwirinda kubiryozwa bakwiye kumenya ko tuzababona”.
Yakomeje agira ati” ICE izakomeza gukorana ubudahwema n’ inzego z’ umutekano ku rwego rw’ igihugu ,urw’ uturere n’ urw’ imirimo ya Leta kugira ngo dufate kandi twohereze ababangamira umutekano rusange mu miryango yacu”
Prince Kid , yari atuye mu Mujyi wa Fort Worth nta byangombwa bimwemerera kuhaba mbere y’ uko atabwa muri yombi ifatwa rye ryagizwemo uruhare n’urwego rw’ ubutasi rwa FBI. Uyu mugabo yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’ amategeko,ariko nyuma yaho arenga ku mategeko amwemerera kuhaba. Ku wa 29 ukwakira 2024 ,Ubushinjacyaha Bukuru bw’ u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu.