Nyuma yo gutabwa muri yombi Fatakumavuta basanze yakoreshaga ibiyobyabwenge

 

 

Fatakumavuta uherutse gutabwa muri yombi, kuri ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,rumaze gutangaza ko yapimwe bagasanga ibipimo byerekana ko yafataga ibiyobyabwenge.

Ibi byatangajwe n’ Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B. Thierry yagiranye na RBA ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambagaya, yihanangiriza abazikoresha nabi anatangaza ko zagiye zikorerwaho ibyaha bitandukanye harimo no kuba abantu bazikoresha nk’intwaro yo kwihimura kuri bagenzi babo.Agaruka ku kibazo cya Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) Umuvugizi w’Uru rwego yanatangaje ko basanze Fatakumata akoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi ku kigero cyo hejuru.

 

Yagize ati: “Tumaze kubona urugero rumwe rwa Fatakumavuta, twaje no kumupima ibiyobyabwenge dusanga akoresha urumogi, aho ibisubizo by’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) bigaragaza ko afite ikigero cya 298ng.”Dr Murangira kandi yanavuze ko kuba umuntu yakwicara akikomanga ku gatuza akavuga ko atazigera yitaba Urwego ko ubwabyo amategeko agena ko ari kimwe mu bigize icyaha rero ko Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) atari kwihanganirwa.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwongeye kwibutsa uwo ariwe wese uzakomeza kwitwikira umutaka wo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, akibasira abandi agakoresha imvugo zamacakubiri uwo ariwe wese ko atazihanganirwa.RIB igaragaza ko mu myaka ibiri ishize, hagati ya 2022/23-2023/24, imibare y’ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga yagiye izamuka.

Ivuga ko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ariko hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga cyazamutseho 79, 2%; Mu gihe ibindi byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga birimo icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro w’undi aho mu 2022/23, hakurikiranywe dosiye 42, ariko bigeze mu 2023/24, ziba dosiye 25.

Icyaha cyo kubuza amahwemo hakurikiranywe dosiye 20 mu 2022/23 ariko mu mwaka ushize zari dosiye 34, mu gihe Ku cyaha cyo gutangaza ibihuha dosiye zavuye kuri 20 zigera kuri 24, naho icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amashusho zavuye kuri dosiye 10 zigera kuri 14.RIB kandi yanatangaje ko icyaha cyo gutangaza amakuru y’urukozasoni zavuye kuri dosiye 8 zigera kuri 14, gukoresha ibikangisho hifashishijwe amashusho y’urukozasoni dosiye zavuye kuri 6 zigera ku 8.

Sengabo Jean Bosco yatawe muri yombi tariki 18 Ukwakira 2024, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ku itariki 19 Ukwakira 2024 yavuze ko akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro harimo gutukana no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.