Kimwe n’abandi bahanzi benshi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana Denis Niyonsenga nawe yatangiye kuririmba akiri muto dore ko ku myaka 8 yatangiye kuririmba muri korari y’abana nyuma aza gukomereza muri korali nkuru yitwa Jerusalem aho yari umucuranzi wa gitari.
Mu mwaka wa 2017 nibwo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Denis Niyonsenga yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo gutangira kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye kuri ubu akaba amaze kugira indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Gakondo, Yaradutaruye, Ntakiranirwa, Gumana nanjye n’izindi.
Uyu muhanzi rero akomeje kwigaruri Imitima Yabeshi binyuze mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana aho hashize iminsi mike yeguye ikaramu agakora munganzo ashyira hanze Indirimbo yise “NDAHAGURUKA” Ni’ndirimbo Yanyeganyeje Imitima yabeshi kubera jmwihariko ifite iganjemo ubutumwa bukomeye bwisana mitima buhumuriza.
Denis mu myaka irindwi amaze ari umuramyi yatanze umusanzu ukomeye mu guhuza abantu n’ Imana binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye nka Ibihamya, Gakondo, Ntakiranirwa, Yaradutaruye, Gumana Nanjye Nizindi Nyishi, ariko ntiyarambitse ikaramu indirimbo za Denis zifite umwihariko mu myandikire mbese uvuze ko ari umuhanuzi ntawabihinyura umuntu wese ukunda Gospel Songs yakagombye kuba azi Denis Niyonsenga kuko ibihangano bye bihembura imitima yabeshi.
Nk’uko yabitangarije kglnews.com yavuze ko umwihariko we ari uko ubutumwa bwe bwagera kuri benshi aho kurangazwa n’injyana cyangwa ubuhanga mu miririmbire.
Uyu muhanzi kandi mu kiganiro twagiranye na we yateguje abakunzi be aho yadutangarije ko ari hafi gusohora izindi ndirimbo zitandukanye aho yagize ati”mu minsi mike iri imbere nzashyira hanze igice cya album kizaba kiriho indirimbo nziza cyane nkazayishyira kuri channel yanjye ya youtube”.
Uyu muhanzi kandi atangaza ko abahanzi afatiraho ikitegererezo muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ari Israel Mbonyi na Alexis Dusabe kubera uburyo bandikamo ibihangano byabo ndetse n’uburyo usanga batita ku buhanga bw’imiririmbire ahubwo bita cyane ku butumwa batanga.
Denis Niyonsenga kandi ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR by’umwihariko akaba ari umuhanzi ukomoka mu karere ka Rubavu kagiye kavamo abandi bahanzi bagiye bubaka amazina ku buryo bukomeye nka Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Nelson Mucyo ndetse n’abandi.
Reba hano video yindirimbo aherutse gushyira ganze yise” NDAHAGURUKA”