Nyuma yo gukurwa akaryo ku muryo, Rayon Sports yapfuye agasoni uwo yari yarahakanye yivuye inyuma

Seif yari amaze imyaka itanu avuye muri Rayon Sports!

Umukinnyi wari usanzwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi , Niyonzima Olivier Seif yakoranye na Rayon Sports imyitozo yitegura umukino wo kuganura Stade Amahoro mu cyiswe “Umuhuro w’Amahoro”.

Niyonzima Olivier wari usoje amasezerano ye muri iyi kipe yambara Icyatsi Kibisi n’Umweru, yagaragaye mu m witozo ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Kamena 2024; umunsi umwe ngo Rayon Sports icakirane na APR FC mu mukino wa gatatu wa gishuti aya makipe agiye gukina mu mateka.

Kuba uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko yakoranye imyitozo ya nyuma na Rayon Sports mu Nzove, bisobanuye ko azaba ari ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, dore ko n’abakinnyi badafitiye aya makipe amasezerano bemerewe kuzawukina nta kibazo.

Nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo, hagati ya Seif na Rayon Sports ibiganiro birakomeje ku buryo yanayisubiramo nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports mu bihe bitandukanye yagiye ihakana amakuru yerekeza “Kamba Na Roho” muri “Murera”.

Niyonzima Olivier Seif yakiniye Rayon Sports ayivamo mu 2019 ubwo yajyaga mu ikipe ya APR FC nayo batandukanye muri Kanama 2021 akajya muri AS Kigali yakiniye kugeza mu 2023 akerekeza muri Kiyovu Sports yakiniraga kugeza ubu.

Seif yari amaze imyaka itanu avuye muri Rayon Sports!
Seif yari amaze Umwaka umwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports!
APR na Rayon zihiye guhuzwa no kuganura Stade Amahoro ivuguruye nyuma y’Imyaka 19 zidakina imikino yitwa iya gishuti!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda