Nyuma Yo gufata umujyi wa Bunagana Sultan Makenga atangaje ko M23 yakajije intambara ishaka no gufata Gisangani. Dore icyo yishingikirijeho.

Abarwanyi ba M23 hasize iminsi mike batangaje ko bafashe umujyi ukomeye cyane usanzwe ugenzurwa n’ingabo za Dr Congo, Umujyi wa Bunagana kurubu uri kugenzurwa ndetse hamaze no kugera ibirindiro by’ingabo za M23 ziyobowe na Generali Sultan Makenga. Ese Imperuka yarahiriye gusuka kuri DR Congo yaba igejeje igihe?

Uko amasaha arikurushaho gukura , niko n’iminsi irikugenda yihuta. ibi kandi ninako bijyenda n’amagambo hamwe n’ibikorwa bya Generali Sultani Makenga ukomeje kwigaruri ibice bimwe na bimwe bya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse akanatangaza ko yifuza kwereka abanyekongo icyitwa Imperuka. ubutuvugana undi mujyi barihafi kuwushyikira.

Mugitondo cyo kuri uyuwa 6 humvikanye urusaku rw’amasasu muburyo budasanzwe, ndetse bituma abakomeje guhunga ariko bakomeza kwiyongera, ndetse n’abadafite icyo bakora baguma mubujiji bwo kwibeshya ko u Rwanda hari aho rwaba ruhuriye nibirikubera muri DR Congo ndetse banakomeza kuvuga amagambo abiba urwango no guhiga bukware umuntu wese waba uvuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Generali Sultani Makengo na M23 hashize amasaha make batangaje ko bagiye gusuka umuriro kuri FARDC kandi koko banabikoze ndetse bakaba batangaza ko mumasaha make ari imbere baza kuba bamaze gufata umugi wa Kisangani. Leta ya Congo mugihe itashobora gushaka igisubizo cy’iki kibazo mumaguru mashya, bari bwisange abarwanyi ba M23 bamaze kwimura ibirindiro babigejeje hafi i Kinshasa mumurwa mukuru wa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Nkwibutse ko bimwe mubyarakaje Generali Sultani Makenga ndetse bikanamutera umutima wo kumva yafata undi mujyi, nuko leta ya Dr Congo hamwe n’igisirikare cyayo FARDC batahwemye kuvuga ko uyumutwe udafite ubushobozi ndetse bagakomeza kubeshyera ibindi bihugu. ibi byarakaje Sultani Makenga ndetse anarahira ko agiye gutuma ikigihugu cya Dr Congo gihura n’imperuka cyari gitegereje.

Icyo wamenya kuri M23, nuko ari umutwe wa Politike ukorera muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo aho aba gize uyumutwe bemeza ko hari amasezerano yasinywe hagati ya Leta ndetse nuyumutwe ariko akaba atarigeze ashyirwa mumasezerano muburyo bwa Politique cyangwa muburyo bw’ibiganiro ahubwo aho gushyira mubikorwa amasezerano yasinywe bakaba barushaho gukandamiza abagize uyumutwe akaba ariyompamvu bahisemo kuyoboka inzira y’intambara kugirango aya masezerano abe yashyirwa mubikorwa.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe