Nyarugenge:Nyuma yo guhozwa ku nkeke n’uwo bashakanye yafashe umwanzuro kwiyambura ubuzima ariko Imana irahaba.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023 mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge nibwo hagaragaye umugore wari ugiye kwiyahura gusa akarohorwa n’abaturanyi.

Umugore witwa Mujawimana Chantal yarohowe n’abaturage ubwo yari agiye kwiyahura mu mugezi wa Nyabugogo bitewe no guhozwa ku nkeke n’umugabo we bashakanye.

Mu kubaza umugabo we witwa  Nshimiyimana Vedaste icyaba kimutera guhoza ku nkeke umugore we yatangaje ko ntamuntu ugomba kwivanga mu bibazo bye ko ibye bizwi na Yehova.

Gusa mu kiganiro n’abaturage barohoye uyu mugore ndetse banaturanye n’uyu muryango batangaje ko uriya mugabo ikibimutera ari ukunywa ibiyobyabwenge cyane cyane ikizwi nk’urumogi ndetse banatangaza ko ari n’umugome cyane bakaba banakomeza basaba ubuyobozi gukora ibishoboka byose bakaba batandukanya uyu muryango.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho gusa ku murongo wa twabuze umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanyinya Uwanyirigira chlarise ariko aba bombi bakaba bahise bashyirwa mu modoka ishinzwe umutekano y’umurenge wa Kanyinya bajya kwigishwa, gusa ubuyobozi ntibuhwema gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari ahari kugaragara imibanire mibi mu miryango.

Related posts

Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.