Umugore witwa Mutuyimana Clarisse wari ufite imyaka 22 y’ amavuko , yasanzwe yishwe n’ umugabo w’ umwarimu wo mu Karere ka Rusizi amusanze mu Karere ka Nyanza nawe ahita yiyambura ubuzima.
Uyu mugabo witwa Dusabeyezu Janvier waje rwihishwa aje kwica umugore we yari afite imyaka 28 y’ amavuko.
Aya mahano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 mu Murenge wa Rwabucuma wo mu Kagari ka Gishike mu Karere ka Nyanza, amakuru avuga ko uyu bari barashakanye mu buryo butemewe n’ amategeko.
Uyu mugabo yakoreraga ako kazi k’ ubwarimu mu Karere ka Rusizi, Murenge wa Bweyeye ari naho bari batuye, nyuma baza gushwana, maze umugore ahitamo kwahukanira iwabo mu Karere ka Nyanza.
Niwemwana Immaculée,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, yavuze ko uyu mugore yari yarashwanye n’umugabo akaba yiberaga muri Rwabicuma aho umuryango we wari waramushingiye butiki ngo akore abashe kujya abona amata y’umwana we yari yarajyanye.
Dusabeyezu ngo yari yarigeze gusura uyu mugore inshuro nk’ebyiri mu buryo busa nko gucyura, akamujyana iwabo ngo bacoce ibibazo byabo nyuma akongera agataha.Gusa ngo kuri iyi nshuro ho uyu mugabo yaje rwihishwa ahitira kuri butiki y’umugore hatagize undi muntu wo mu muryango we ubimenya ari nayo mpamvu bikekwa ko yari yanogeje umugambi mubisha wo kumwica.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abatabaye bagiye bakurikiye amarira y’umwana wariraga yabuze gihoza, bagerageza gukingura bikanga kuko inzu yari ifite inzugi z’ibyuma, hanyuma bigira inama yo kumena ikirahure cy’idirishya batungurwa no kubona umurambo w’umugore hasi n’umugabo anagana hejuru.Niwemwana yagize ati “Birakweka yaba yamwishe mu ijoro cyane ko aza nta muntu wigeze amubona, kandi urumva ko ataje uko yari asanzwe aza n’umuryango w’umugore we ubizi’’.
Kuri ubu imirambo yombi yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza na ho RIB ikaba yatangiye iperereza kuri izi mpfu
Andi makuru ahari ni uko na nyina wa Mutuyimana arembeye mu Bitaro bya Nyanza nyuma yo kutakira ibyabaye ku mukobwa we byahise bimutera ihungabana.