Nyanza: Bikingiraniye mu kabari birangira basanzemo umuntu wapfuye, iperereza ryatangiye. Inkuru irambuye

Mu Kabari gaherereye mu Mudugudu wa Bugina mu Kagari ka Migina mu Murenge wa Muyira wo mu Karere ka Nyanza , mu gitondo cyo wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, haravugwa urupfu rw’ umugabo witwa Nsengimana Damascène w’imyaka 38 bikekwa ko ababigizemo uruhare ari abantu batatu bari bikingiranye muri ako kabari.

Ngo abahamagaye ubuyobozi bavuze ko muri ako kabari habanje kubera imirwano bituma Nsengimana ayigwamo kuko yari afite ibikomere ku mutwe no ku ijosi. Amakuru agera ku Kinyamakuru IGIHE dukesha ino nkuru avuga ko muri ako kabari hari hikingiranyemo abagabo babiri n’ umugore umwe , bakaba bahise batabwa muri yombi kugira ngo babazwe iby’ urwo rupfu.

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyanza buvuga ko abasanzwe bikingiranye muri ako Kabari barimo nyira ko witwa Maurice Ruzindana, Augustin Nsengiyumva na Gloriose Uwimana.

Kayitesi Nadine , Umuyobozi w’ Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Imibereho Myiza y’ Abaturage , yabwiye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha ,RIB , rwatangiye iperereza. Yagize ati.”Hafashwe abakekwa hari gukorwa iperereza.”

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibilizi naho umurabo w’ uw’ itabye Imana wajyanywe ku Bitaro gukorerwa isuzuma.Nsengimana asize umugore n’ abana batatu(3).

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro