Nyanza: Amakuru ababaje umwana w’ umunyeshuri yamize bunguri akabuno k’ ikaramu nako kahita kamutwara ubuzima.

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru iteye agahinda aho umwana muto yishwe n’ akabuno k’ ikaramu yarimo gukinisha.

Ni umwana wiga mu ishuri ribanza riri mu murenge wa Mukingo ,  aho amakuru avuga ko yamize agapfundikizo k’ inyuma k’ ikaramu ubwo yari mu ishuri ahita abura ubuzima.

Ni umwana witwa Patrick Dushime yari afite imyaka icyenda y’ amavuko yigaga mu mwaka wa kabiri w’ amashuri abanza, mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu, mu kagari ka Ngwa, mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Inkuru mu mashusho

Kayigyi Ange ,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa  Mukingo  yavuze ko nyakwigendera yamize akabuno k’ ikaramu ari mu ishuri. Yagize ati” Yari mu ishuri ari kumwe n’abandi amira akabuno k’ikaramu, karayoba aho kunyura mu nzira y’ibiryo kanyura mu nzira y’umwuka karahafunga ntiyabona uko ahumeka.”

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu, Pasitori Kabayiza Louis  yavuze  ko bihutiye ku mujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gatagara biranga, yoherezwa ku Bitaro bya Nyanza ariho yaguye.

Uyu muyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu akomeza avuga ko bategereje ko RIB ikora isuzuma umurambo bakaba bahabwa uburenganzira bwo gushyingura nyakwigendera.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu