Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe.Rayon Sport ni ikipe y’ibigwi koko , ikigitondo Ibihumbi by’abafana bazindutse bakora andi mateka atarigeze akorwa n’indi kipe nyuma yuko umukino w’iyikipe uribuyihuze na Kiyovu Sport uteganyijwe ku isaha ya saa kumi nebyiri.

Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sport ni ikipe ikunze kwiharira udushya dutandukanye biturutse kukuba igira abafana benshi batandukanye kandi mungeri zose. ibi rero bituma iyikipe yihariye igice kinini cy’abanyarwanda yemwe n’abanyamahanga ikomeza kumanika urukiramende izindi kipe kurwurira bikabananira.

Ikigitondo kuri stade yitiriwe Pele ya Kigali huzuye ibihumbi by’abafana ba Rayon Sport bahazindukiye kugirango baze gushyigikira ikipe yabo. ni ubwambere ibi bibaye ko abafana bagera kukibuga mbere y’amasaha 10 ndetse bakaza biteguye, bambaye imyambaro y’ikipe ndetse bagatangira kuririmba indirimbo zisingiza iyikipe benshi bitako ari ikipe yi Imana.

Nyuma yuko ibi bibaye, benshi mubafana ba kiyovu basanzwe babarizwa inyamirambo batangiye kugira ubwoba kuko bagenzi babo bitwaje amasekuru ngo baje gusekura isombe bakagerageza kubihuza nimyambarire ya mukeba wabo wi ibihe byose.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda