Nyamasheke:Nyuma y’igihe kinini abaturage bakoresha ubutaka bwa Leta bari kubukurwamo bamwenyura.

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Kanama 2023  nibwo habaye inama yagombaga gutanga ibisubizo ku bibazo abaturage bibazaga byerekeye ubutaga bwa Leta bakoreragamo ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayindetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Inkuru mu mashusho

Ni inama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ndetse n’abahinzi n’ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Gatare n’ubwa Rwanda Mountain Tea, n’izindi nzego, hari n’umugenagaciro wigenga washyizweho na Rwanda Mountain Tea ngo agene agaciro k’ibyari biri ku butaka buri wese ugomba kubuvamo yahingaga, agahabwa ingurane akabuvamo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko ikibazo cy’abahinzi b’icyayi 1096 bo mu mirenge ya Cyato na Karambi, ba koperative ya COTHEGA, bagihingaga ku butaka bwa Leta bigabije, bagiye gutangira guhabwa ingurane nk’uko babyemeranijwe n’ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’umushoramari watijwe ubwo butaka, Rwanda Mountain Tea, bakabuvamo, icyayi kikegurirwa uwo mushoramari.

Abaturage bakaba bavuga ko ubu butaka bakurwamo bari babutuyemo mbere ariko ari ubwa Leta kuko batigeze banabuhererwa ibyangombwa by’ubutaka, muri 2005 ubwo Perezida Kagame yasuraga icyari komini Gatare, abaturage bakamubwira ko ubutaka bahingaho butacyera nka mbere, busa n’aho ntacyo bubamariye, bavuga ko basanga guhingwaho icyayi byarushaho kubateza imbere.

Umuyobozi w’aka karere, Mukamasabo Appolonie, avuga ko Leta yahaye abo bahinzi hegitari 1500 z’imirima ngo bagihingeho, bagihinga bibumbiye muri COTHEGA, baza kurenga aho bahawe, bigabiza izindi hegitari 692 zirimo hegitari 466 bahinzeho icyayi ndetse n’ibindi bihingwa birimo ibiti ndetse abandi banaturamo.

Nyuma abaturage bahinze icyayi gitangiye kwera muri 2014, bagira ikibazo cy’uruganda rugitunganya, aho bakijyanaga mu ruganda rwa Gisovu mu karere ka Karongi, kigahira mu nzira, kikagerayo icyinshi cyapfuye bagahomba.

Iki kibazo abaturage bavuga ko baje kukigeza ku mukuru w’igihugu abemerera uruganda rugitunganya, bidatinze imirimo yo kurwubaka iratangira, rwuzura mu Kuboza 2017, runatangira kugitunganya bumva bararuhutse batangira kubona umusaruro neza.

Muri icyo gihe n’ibindi bikorwa by’iterambere byarukurikiyeho byagiye byihuta cyane cyane umuhanda wahise ukorwa neza nubwo hatashyizwemo kaburimbo, bahabwa amazi meza n’amashanyarazi, babona imirimo ifaranga ritangira guhinda, barasirimuka, na COTHEGA yubaka ivuriro n’ikigo cy’imari, muri ako gace ubuzima burahinduka bimwe bigaragarira buri wese, bose bashimira perezida Kagame ubikoze mu buryo batakekaga.

Umuyobozi w’akarere Mukamasabo kandi akomeza avuga ko nubwo icyo gihe abaturage barenze ubutaka bahawe bakigabiza ubundi, bakabuhingaho icyayi ndetse n’ibindi nta muyobozi n’umwe wari ubizi, ndetse ko ntanicyo byari bitwaye kuko ntakindi ubwo butaka bwakoreshwaga.

Akomeza kandi avuga ko byatangiye kuba ikibazo ubwo umushoramari Rwanda Mountain Tea, wari uhashyize uruganda’ Gatare Tea Factory’ yahakeneye ubutaka ahingaho icyayi, Leta ikamwemerera kumutiza bwabundi itari izi ko hari abaturage babwigabije bakabugihingaho bakanarenza ubwo bahawe.

Gusa abaturage bo ntibumva uburyo biswe ko babwigabije, ahubwo bo bavuga ko babuhawe ntiberekwe imbago zabwo, bakahahinga bibwira ko ari ahabo, kuko hari n’ahabo baretse bibwira ko ari ho ha Leta.

Nubwo bamwe mu baturage batabyumvaga neza ariko buhoro buhoro barabyumvise, dore ko inama yo ku wa 17 Gashyantare 2022, yabahuje n’ubuyobozi bw’aka karere, n’ubwa Gatare Tea Company, bemeranywa ko hashakwa umugenagaciro wigenga, akabakorera igenagaciro rinyuze mu mucyo, bagahabwa ingurane, ari cyo cyongeye kubahuza ku wa 16 Kanama 2023, bamenyeshwa ibyarivuyemo.

Nyuma yabyo buri muturage akaba agomba guhabwa ifishi ririho, yakumva anyuzwe naryo agasinyira amafaranga yabaruriwe, icyo gikorwa kikaba kigomba kurangira bitarenze kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama 2023, abasinye bakayahabwa bitarenze icyumweru kimwe, mugihe abazaba batanyuzwe, Meya yatangaje ko bazishakira umugenagaciro bihembera hanyuma akazabakorera irindi genaciro, gusa akaba yanatangaje ko yizera neza ko ibyakozwe nta muturage numwe uzabigenderamo ko ahubwo biri mu nyungu zabo.

Izi mpungenge kandi banazimazwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Mountain Tea, Bisengimana Jonathan, aho nawe atangaza ko mu byukuri abaturage bazishimira imyanzuro y’igenagaciro kuko ari ibintu byafashe igihe kinini ndetse bikanitabwaho bihagije.

Ku byerekeye ikibazo cyo kumenya niba bazakomeza kuba abanyamuryango ba COTHEGA, niba abatazabona aho bahinga icyayi bazahabwa imigabane yabo, n’ikizakorwa ku nguzanyo ya BRD, bari bacyishyura kandi batazakurwaho amafaranga yayo mu yo bazahabwa, umuyobozi w’iyi koperative, Mukantagungira Jeannette, yavuze ko hagiye gutumizwa inama idasanzwe yihutirwa izabivugaho byose, bigafatirwa umwanzuro uboneye.

Umuyobozi w’akarere Mukamasabo Appolonie kandi yavuze ko bagiye kubaganiriza, ku buryo ntawe uzava mu buhinzi bw’icyayi, kuko hari ubundi butaka bwahawe COTHEGA butabyazwa umusaruro bashobora guhabwa, abatuye kure yabwo akabamara impungenge ko hari izindi hegitari zirenga 5000 ku mukandara wa Nyungwe bahabwa, bakagihingaho, bagakomeza kuba abanyamuryango, ibyo bindi batekereza bikavaho.

Nyuma y’iyi nama, bamwe mu baturage twaganiriye nabo batangaje ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe, igisigaye ari ukumenya uko ingurane babaruriwe zingana, banyurwa bagasinya bakazihabwa, bakareba ko bazikomezanya mu buhinzi bw’icyayi cyangwa mu bindi.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Gatare, Gasarabwe Jean Damascène avuga ko yishimiye uko birangiye, akibutsa ko abarebwa n’iryo genagaciro ari abahingaga icyo cyayi n’ibindi biri kuri hegitari 466, ko hegitagi 226 zindi, abazituyeho cyangwa abazikoreraho ibikorwa byabo babikomeza, kuko na bo bavugaga ko bahise bajya mu gihirahiro nyuma yo kumva ibibaye kuri bagenzi babo, kandi bo ntacyo babwiwe.

Umuyobozi w’akarere kandi Yihanangirije abagabo batangiye kubarira ayo mafaranga ababwira ko ayo mafaranga agomba kuza mu rugo ari igisubizo aho kuba ikibazo, anavuga ko akarere n’uruganda bazabikurikiranira hafi, anabihanangiriza kongera kuvogera ubutaka bwa Leta, bibwira ko ubwigabije ibyo abushyizeho abuhererwa ingurane, ko ayo mahirwe atazongera kubaho ukundi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro