Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

 

Ni mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umusarani ku rwego rw’Igihugu byabaye kuwa 19 Ugushyingo 2024, mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka mu Kagari ka Nyabivumu, mu nsanganyamatsiko igira iti: “Umusarani uboneye, ahantu h’umutuzo.”

Muri ibi birori abaturage bagaragaje amashimwe ku bufasha leta ibagenera mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza bwabo ibinyujije mu gushyiraho imishinga itandukanye igamije isuku n’isukura.

Ntirisa umwe mu imboni z’isuku bakora mu mushinga “Isoko y’ubuzima” uri mu yifasha abaturage mu kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa asobanura ibiranga ubwiherero bwujuje ibisabwa ahamya ko buri wese yakabutunze iwe.

Ati “Umushinga dukoramo witwa Isoko y’ubuzima ushinzwe gukangurira abantu kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa bugaragazwa no kuba bufite icyobo metero Esheshatu kuzamura, kuba butinze hatagaragara aho amasazi yaba yanyura, kuba bwubakiye, busakaye, kandi bufite na Kandagira Ukarabe”.

Mukantwari Anatholia atanga ubuhamya bw’uko umusarani utubatse wari umutwaye ubuzima, ariko akanasobanura uburyo leta yamufashije kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa ati” Nari mfite umusarane udatinze, rimwe ntwite inda y’amezi ane nagiye muri uwo musarane igiti kimwe gihita kigenda, ngwamo, nagarukiye kure.”

Akomeza avuga ko kuva haza uyu mushinga ubuzima bwabo bwahindutse babona ubwiherero buzima, bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, uri mu bitabiriye ibi birori yasabye abaturage kutubaka imisarani bagamije guhimana n’Ubuyobozi ngo babwereke ko bayifite, ko ahubwo kugira umusarani mwiza ari uburyo bwo kwirinda no kurinda abaturanyi.

Yagize ati “Kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa ni ukugabanya ikiguzi gihenze cyane cy’ubuzima n’ibyo twatakazaga twagiye kwivuza ndetse no kwirinda indwara nyinshi zitewa n’umwanda.”

Isoko y’Ubuzima ni umushinga w’imyaka itanu (2021-2026) uterwa inkunga na USAID ukaba ugamije kugeza serivisi z’amazi, isuku n’isukura ku baturage mu turere tw’icyaro aho Kuva watangira wafashije kubaka no gusana imisarane ivuguruye 2,381 mu karere ka Nyamagabe naho ku rwego rw’igihugu ikaba yarafashije kubaka imisarane 15,491 mu turere 10 ukoreramo aritwo Nyamagabe, Nyanza, Ruhango, Ngororero, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare, Ngoma, Nyabihu na Kirehe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abaturage kutubaka imisarani bagamije guhimana n’Ubuyobozi.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro