Nyamagabe: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko ry’inkambi ya Kigeme.

Isoko ry’inkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gasaka ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2024

Ni inkongi y’umuriro yafashwe mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 16 Gashyantare 2024 ahagana mu masaha ya Saa sita na mirongo itanu z’ijoro mu isoko ry’ubucuruzi rya Nyamagabe.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka,  Furaha Guillaume ku murongo wa Telefone ubwo yavuganaga na Kglnews, iyi nkongi y’umuriro yabaye itewe n’inzu imwe ntoya yabanje gufatwa na Siriko igafatiraho ikongeza izindi zose zigashya ndetse n’ibintu bifite agaciro bikahangirikira.

Uyu munyamabanga yabibwiye Kglnews agira ati “ni imwe mu nzu zacururizwagamo ubwo rero yahise ikongeza n’izindi tugera aho twitabaza za modoka za Polisi zimwe zizimya ariko zimwe zahiye n’ibikorwa byinshi byangiritse byahiye ku mazu uretse amabati yagiye asigara, ibindi byahiye”.

Gitifu yakomeje akangurira abaturage gukomeza kwirinda inkongi y’umuriro abantu bagura za kizimyamwoto ku ruhande rwabo ariko cyane cyane bagahora bakurikirana za instalasiyo zabo ahabaye ikintu nk’iki ngiki kigakurikiranwa.

Iri soko ryibasiwe n’inkongi, nyuma y’uko muri iyi nkambi huzuye isoko rishya rigiye no kwimukirwamo n’abacuruzi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro