Nyamagabe: Abamotari batwaye abaganga n’inkingo za Covid 19 bakenyezwa Rushorera

 

 

Abamotari bo mu Murenge wa Uwinkingi barasaba ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenge ko babishyura amafaranga yabo bakoreye batwara abaganga babo n’abakozi b’Umurenge mu gihe cya COVID_ 19 ,nk’ uko byari bikubiye mu masezerano bari baragiranye n’ uwo Murenge.

Nsengumuremyi Anastase, ni umuturage wo mu Murenge wa Uwinkingi, akaba asanzwe akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto avuga ko ari umwe mu batwaraga aba baganga n’abakozi b’Umurenge wa Uwinkingi ariko bakaba barategereje ko babishyura baraheba..

Anastase yagize ati “Twatwaye abaganga n’abakozi b’Umurenge bajya gukingira abantu mu ngo zabo duhawe akazi n’Umurenge ariko bafitanye amasezerano n’Akarere, baraza baduha akazi turi abamotari batanu ariko twarategereje ko batwishyura twarahebye”.

Ndeberera Jean nawe wakoze aka kazi yagize ati ” Nange twari dufatanyije akazi kuko twari abamotari batanu ahubwo ngewe ikibazo gikomeye mfite ni uko abamotari abenshi ari nge wari wabazanye kuko nge ntuye inaha ,ubwo rero ndabazana turakora akazi tugiye kwishyuza turaheba”.

Aba bamotari bavuga ko kuba batari guhabwa amafaranga yabo byabateje ibihombo ndetse binabateranya n’ abaturanyi babo kuko bagiye baka amadeni.

Umuyobozi w’Umurenge wa Uwinkingi, NTAGOZERA NGARAMBE Emmanuel, yavuze ko icyo kibazo bakizi ariko cyirimo gukurikiranwa.

Uyu muyobozi yagize ati ” Nta gihe kinini maze muri uyu Murenge, ariko nkimara kuhagera barakimbwiye bakimara kukimbwira tukiganiraho nk’inzego n’ubuyobozi, ku rwego rw’Akarere barakizi, turi kugishakira igisubizo”.

Uyu muyobozi yongeyeho avuga ko no mu myenda bagaragaza nk’ubuyobozi ikibazo cy’abamotari bakigaragaza.

 

Twashatse ku menya icyo Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyamagabe buvuga kuri iki kibazo ,Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe adusaba kumwandikira ubutumwa bugufi ntiyabusubiza ,twongeye ku muhampagara ntiyafata telefone ngendanwa.

 

Abamotari bakoze aka kazi ari batanu bakajya babarirwa amafaranga ibuhumbi 15000 ku munsi aho batwaraga abayobozi b’Umurenge ndetse n’abaganga, kuri ubu bakaba bishyuza arenga ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda bakoreye mu bihe bya COVID_ 19.

Nshimiyimana Francois

Kglnews/ Nyamagabe

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro