Nyagatare: Umuyobozi w’ishuri  yishe umuntu ahita acika inzego z’ umutekano n’ abaturage

  

Gatare Jacques wari Umuyobozi w’ Urwunge rw’ amashuri rwa Nyarupfubire arakekwaho kwica umuntu yarangiza agahita  atoroka.

Aya makuru ateye agahinda yabaye ku wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, Nibwo ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, umugabo witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 48 y’amavuko, yakubitiwe mu rwuri rw’inka ruherereye mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, bimuviramo gupfa.

Iyi nkuru y’ akababaro yemejwe  n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, aho yavuze  ko nyakwigendera yari asanzwe agura amata n’abashumba b’Umuyobozi w’Urwungwe rw’amashuri rwa Nyarupfubire, Gatare Jacques. Byageze igihe abo bashumba baha amakuru sebuja avuga ko hari umugabo ubashuka bakiba amata bakayamugurisha na we abasaba ko mu gihe Hakizimana azaba ahageze bazamuhamagara akaza akirebera.

Ngo Hakizimana akigera mu rwuri rwa Gatare, ngo bahise bamuhamagara araza, afatanyije n’ushinzwe inka ze, bakubita bakoresheje inkoni Hakizimana kugeza ashizemo umwuka.

SP Twizeyimana yasabye abantu kureka umuco wo kwihanira ndetse n’urugomo rujyanye no gukubita no gukomeretsa, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Avuga ko mu gihe umuntu afite ikibazo akwiye kugana inzego zibishinzwe zikamufasha kugikemura.

Ariko nanone ngo abaturage bakwiye gufasha inzego z’umutekano batanga amakuru kare, kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umurambo we, wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Gatare yahise atoroka ariko abashumba be babiri n’undi wa murumuna wa Gatare wari uhari Hakizimana akubitwa, bakaba bahise bafatwa barafungwa.

Hakizimana Emmanuel, asize umugore n’abana bane (4).

Ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya 3,000,000 FRW ariko itarenze 5,000,000 Frw.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro