Nyagatare! Umuyobozi w’ ishuri aravugwaho gusambanya abanyeshuri n’ abakozi ngo umwimye arirukanwa

????????????????????????????????????

Umuyobozi w’ikigo cya TTC matimba giherereye mu Ntara y’ibirasirazuba Akarere ka Nyagatare aravugwaho gushaka gusambanya Abanyeshuri ndetse no kwakwa Ruswa y’igitsina abo bakorana bakwanga akabirukana,Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barezi baho yavuze ko iki kibazo Atari gishya dore ko hari amakuru yigeze kujya hanze avuga ko uwo muyobozi yasabye ruswa y’igitsina kontabure nyuma hagakorwa inama igamije gushaka uwabivize.Ati” Yafashwe Ari kumwe n’umu cashier we (Umuyobozi) ibyo bari barimo byagaragaye kuma Audio kuko barabivuze cyane… icyo gihe rero yibaza uwaba yarabishyize hanze , hacyekwa abantu bane icyo gihe hakozwe amatora nayo asa nk’ihohoterwa bavuga ngo, ni nkande Waba wabishyize hanze?”

Yakomeje agira ati ” Ndabyibuka nange urwo rutonde nange narujemo,gusa ntago twavuga ngo 100%niwe ubirukana ariko ashaka impamvu… icyo gihe rero dukora inama hari hari ushinzwe management y’abarimu bamubwira ko agomba kujya aza tukamugira inama kuko ngo afite weekness(imbaraga nke) mu kazi”.Uyu yasoje asaba ubuyobozi ko bwakora iperereza muri kuriya kigo cya TTC Matimba ku iyirukanwa ry’abakozi baho.

Ubwo umunyamakuru yakoraga iyi nkuru yagerageje kuvugisha uyu muyobozi kumurongo wa Telephone nawe atera utwatsi aya makuru ahubwo ashyira mu majwi Abarezi ko aribo baba bashaka gufata Abanyeshuri ku ngufu.Uyu muyobozi yavuze ko atigeze abimenyesha Urwego rw’ubugenzacyaha kuko nta bimenyetso simusiga yari afite kandi byanashoboka ko baba banabeshyerwa nkuko nawe Ari kubeshyerwa.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ibi byose yakoresheje inama ahubwo batangira guhimba amashusho n’amajwi bavuga ko asambanya Muganga.Asobanura kwiyirukanwa rya bamwe mu barezi yavuze ko Ari gahunda yashyize mu Karere kuko basanze bafite abarimu benshi.Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen we yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

Ivomo : BTN

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.